Hoseya 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsraheli igarukira Imana by’akanya gato 1 Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu. 2 Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye, ku munsi wa gatatu aduhagurutse, maze twibanire. 3 Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.» 4 — Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko? Nawe Yuda, rwose nkugire nte? Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya. 5 Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi, nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye, kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri; 6 kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa. Ibicumuro bya Israheli, ibya kera n’iby’ubu 7 Ariko bo bishe isezerano bakiri i Adama, ari na ho bampemukiriye. 8 Gilihadi yahindutse umugi w’abagiranabi, wahindanyijwe n’amaraso. 9 Uko abambuzi biremamo ibico, ni na ko agatsiko k’abaherezabitambo kicira abantu ku nzira y’i Sikemu! Ngayo amarorerwa bariho bakora! 10 I Beteli nahabonye ibintu biteye ubwoba: Efurayimu ni ho ikorera uburaya bwayo, na Israheli yose ikiyandavuza. 11 Nawe rero Yuda, icyo nguteze kiri aho, igihe nzaba nibutse umuryango wanjye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda