Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Hoseya 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana iraburira abaherezabitambo, abakuru n’abami

1 Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.

2 Bongereye urwobo rw’i Shitimu, barugira rurerure, none nanjye ngiye kubahana bose.

3 Efurayimu ndayizi neza, na Israheli sinyiyobewe; kubera ko Efurayimu yoramye mu buraya, Israheli na yo yarandavuye.

4 Ibikorwa byabo bibabuza kugarukira Imana yabo, kuko batwawe n’irari ry’uburaya, maze ntibamenye Uhoraho.

5 Ubwibone bwa Israheli burayishinja, Israheli na Efurayimu baradandabirana kubera ibicumuro byabo, bityo na Yuda ikabatutuba inyuma.

6 Bazajyana n’amatungo yabo magufi n’amaremare, bajye gushakashaka Uhoraho, ariko ntibazamubona kuko azaba yabazinutswe!

7 Bahemukiye Uhoraho kuko babyaye ibinyendaro; none mu kwezi kumwe bazarimbukana n’umunani wabo.


Intambara mu bavandimwe

8 Nimuvugirize ihembe i Gibeya, i Rama havugire akarumbeti, muvugirize induru i Betaveni, muti «Benyamini we, ngaho baguturutse inyuma!»

9 Umunsi wo guhanwa, Efurayimu izahinduka itongo, naho imiryango ya Israheli nyimenyeshe ibizayibaho.

10 Abatware ba Yuda bameze nk’abimura imbibi z’igihugu, nzabacuburiraho imivumba y’uburakari bwanjye.

11 Efurayimu yashikamiwe izatsindwa n’urubanza, kuko yanyuzwe no kwiruka inyuma y’ibitagira shinge.

12 Nanjye, Efurayimu nzayimerera nk’ibihushi, naho inzu ya Yuda nyimunge.

13 Efurayimu yabonye uburwayi bwayo, na Yuda ibona igikomere cyayo; Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru, kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru. Nyamara na we ntazashobora kubavura, cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu.

14 Byongeye kandi, Efurayimu nzayimerera nk’intare, inzu ya Yuda nyimerere nk’icyana cy’intare; jye ubwanjye nzabatanyaguza maze nigendere, njyane umuhigo wanjye kandi nta we uteze kuwunyambura.

15 Nzagenda nigumire iwanjye kugeza ko bazumva igicumuro cyabo, maze bagashakashaka uruhanga rwanjye; koko kandi igihe bazaba bari mu mubabaro, ni bwo bazanshakashaka.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan