Hoseya 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuII. ISRAHELI IZAHANIRWA UBUGOME BWAYO Imana iburanya Israheli 1 Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho: Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu, kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo, cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu; 2 ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya, baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo; amaraso amenwe agasimburwa n’andi! 3 Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo, abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe, inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere, ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa. Imana ishinja abaherezabitambo ba Israheli 4 Muramenye! Ntihagire n’umwe ushinja mugenzi we, cyangwa ngo mwitane ba mwana; ahubwo uwo mburanya, ni wowe, muherezabitambo! 5 Uzasitara ku manywa y’ihangu, n’umuhanuzi asitarane nawe nijoro, kandi n’igihugu cyakubyaye nzakirimbura. 6 Umuryango wanjye urarimbutse kuko utamenye! None rero kubera ko wanze kumenya, ndaguhigitse ntuzongera kumbera umuherezabitambo; kuko wirengagije amategeko y’Imana yawe, nanjye nzirengagiza abana bawe. 7 Bose uko bangana bancumuyeho, ikuzo ryabo barihinduye urukozasoni. 8 Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye, bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura. 9 Uko bizagendekera umuherezabitambo, bizagenda bityo no kuri rubanda; nzabaryoza imyifatire yabo, mbahanire n’ibikorwa byabo. 10 Bazarya ubudahaga, basambane ubutororoka, kuko bibagiwe Uhoraho, bakohokera ubuhabara. Irari ry’uburaya riyobya Israheli 11 Irari ry’uburaya n’ubusinzi bibatesha umutwe, 12 umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo, ishami ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama. Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje, mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo. 13 Baraturira ibitambo mu mpinga z’imisozi, ku tununga bakahatwikira imibavu, ndetse no mu nsi y’umwerezi, umunyinya n’umushishi, kuko bashimishwa no kwibera mu gicucu cyabyo. Ni cyo gituma rero n’abakobwa banyu baba indaya, abakazana banyu bagasambana. 14 Sinzaryoza abakobwa banyu uburaya, abakazana banyu ngo mbahanire ubusambanyi; kuko namwe ubwanyu mwihererana indaya, mugafatanya na zo gutura ibitambo. Nguko uko umuryango utagira ubwenge ugiye kurimbuka! Imana iburira Yuda na Israheli 15 Israheli rero, nuramuka wigize indaya, Yuda ntakagenze nkawe! Ntimukajye i Giligali cyangwa ngo muzamuke i Betaveni, kandi ntimukavuge ngo «Nkurahije Uhoraho Muzima!» 16 Ni koko, Israheli yari yarigometse nk’inka yica; noneho se Uhoraho azabarungika mu rwuri rugari, nk’intama? 17 Efurayimu yo yisunze ibigirwamana, nimuyireke! 18 Ubusinzi bwabo niburangira, bazohokera mu busambanyi, kuko Ikuzo ryabo bariguranye ibikozasoni. 19 Ariko umuyaga w’inkubi uzabagurukana, bakozwe isoni n’ibitambo byabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda