Hoseya 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuHozeya acyura umugore wamuhemukiye, akamugerageza 1 Uhoraho arambwira ati «Genda, wongere ukunde wa mugore w’umusambanyi kandi ukunda undi mugabo. Jya umukunda nk’uko Uhoraho akunda Abayisraheli, ariko bo bakamwirengagiza bayoboka izindi mana, zikunda utugati tw’imbuto z’imizabibu batura.» 2 Nuko wa mugore ndamucyura mutanzeho amasikeli cumi n’atanu, n’ikigega n’igice by’ingano za bushoki, 3 maze ndamubwira nti «Uzigumire iwanjye igihe kirekire, wirinde uburaya cyangwa kurarikira undi mugabo; nanjye kandi ni ko nzakugenzereza.» 4 Koko rero, n’Abayisraheli bazamara igihe kirekire batagira umwami, nta mutware, nta n’igitambo, nta nkingi, nta n’uruhago cyangwa amabuye y’ubufindo. 5 Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bazisubiraho bashakashake bundi bushya Uhoraho, Imana yabo, na Dawudi, umwami wabo; kandi mu bihe bizaza bazagarukire Uhoraho n’ibyiza bye, bamusange bamwubashye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda