Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Hoseya 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana izakira bundi bushya umuryango wayo

1 Abana ba Israheli bazangana n’umusenyi wo mu nyanja, udashobora gupimwa cyangwa se kubarurwa; kandi aho kubwirwa ngo «Ntimuri umuryango wanjye», noneho bazabwirwe ngo «Muri abana b’Imana nzima».

2 Abayuda n’Abayisraheli bazateranira hamwe, bishyirireho umutware umwe rukumbi maze buzure igihugu; kuko umunsi wa Yizireyeli uzaba ikirangirire.

3 Nimubwire abavandimwe banyu, muti «Ntimukiri Lo‐Ami, ahubwo muri umuryango wanjye», na bashiki banyu, muti «Ntimukiri Lo‐Ruhama, ahubwo abagiriwe imbabazi.»


Israheli ni nk’umugore w’umuhemu

4 Nimuburanye nyoko! Ngaho nimumuburanye, kuko atakiri umugore wanjye, nanjye simbe umugabo we! Navane mu maso ye imirimbo y’uburaya bwe, akure hagati y’amabere ibiranga ubusambanyi bwe.

5 Nibitaba ibyo, nzamucuza imyambaro, asigare atumbuje, mugire nk’uko yari ameze umunsi avuka. Nzamugira nk’ubutayu, abe nk’ubutaka bwumagaye, kandi nzamwicishe inyota.

6 Abana be sinzabagirira igishyika, kuko ari abana bo mu buraya.

7 Koko rero, nyina ubabyara yigize indaya, uwabatwise yikojeje isoni igihe avuze ati «Ngiye kwiruka inyuma y’amacuti yanjye, kuko ari bo bampa umugati n’amazi, hamwe n’ubwoya bw’intama n’ihariri, bakanyihera amavuta n’ibyo ninywera.»

8 Ni cyo gituma ngiye gufungisha inzira ye amahwa, nyizitire kugira ngo atazabona aho anyura ukundi.

9 Aziruka inyuma y’amacuti ye, ariko ntazayashyikira, azayashakashake yoye kuyabona, maze azavuge ati «Ngiye gusubira ku mugabo wanjye wa mbere, kuko nari merewe neza kuruta ubu ngubu.»

10 Ntiyigeze amenya ko ari jye wamuhaga ingano, divayi nshyashya n’amavuta matoto; namukungahaje kuri feza na zahabu, ari na byo bakoresherezaga Behali.

11 Ni yo mpamvu nzaza nkisubiza ingano zanjye igihe cy’isarura, na divayi yanjye nshyashya igihe cy’umwero wayo; nzamwambure ubwoya bw’intama n’ihariri byanjye byahishiraga ubutumbuze bwe.

12 Noneho ngiye kumwambika ubusa mu maso y’amacuti ye, kandi nta n’umwe uzaba akimunkuye mu nzara.

13 Nzavanaho ibyishimo bye n’iminsi mikuru ye, ibirori bya buri mboneko y’ukwezi, amasabato ye, n’andi makoraniro akomeye yajyagamo.

14 Nzarimbura umuzabibu we n’umutini we yavugaga ngo «Dore igihembo niherewe n’amacuti yanjye», mbihindure ibihuru birishwe n’inyamaswa zo mu ishyamba.

15 Nzamuryoza iminsi yamaze agaragiye za Behali, azitwikira imibavu, ubwo yabaga yambaye amaherena ye n’inigi ze, akiruka inyuma y’amacuti ye, naho jye akanyibagirwa. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

16 Ni yo mpamvu ubu ari jye ugiye kumuhendahenda, nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima.

17 Nzamusubiza imizabibu ye, ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero. Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe, mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri.

18 Uwo munsi kandi — uwo ni Uhoraho ubivuga — uzanyita ngo «Umugabo wanjye», uzahurwe burundu kongera kunyita ngo «Behali wanjye».

19 Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali, amazina yazo ntazavugwa ukundi.

20 Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka; nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara, ubutazongera kuboneka mu gihugu; bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.

21 Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose, dushyingiranwe bishingiye ku butabera n’ubutungane, duhorane urugwiro n’urukundo.

22 Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka, maze uzamenye Uhoraho.

23 Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuga — nzatuma ijuru riha isi imvura yifuza,

24 nuko isi yere ingano, itange na divayi nshyashya n’amavuta matoto, maze isubize ityo ibyifuzo bya Yizireyeli.

25 Nzamugwiza mu gihugu, kandi ngirire imbabazi Lo‐Ruhama, nzabwira Lo‐Ami nti «Uri umuryango wanjye», na we ambwire ati «Uri Imana yanjye!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan