Hoseya 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsraheli ihanirwa ko yayobotse ibigirwamana 1 Igihe Efurayimu yabaga ivuze, yakwizaga iterabwoba hose; kuko yari ikomeye muri Israheli. Ariko kubera ko yayobotse Behali, yaracumuye ikurizaho gupfa. 2 Na n’ubu baracyakomeza gucumura: bikoreye ibishushanyo mu cyuma gishongeshejwe, feza yabo bayikoramo ibigirwamana bihimbiye, kandi ibyo byose ari ibikorwa by’umunyabukorikori! Nuko bakavuga bati «Nimubiture ibitambo», naho abantu bakunamira ibimasa! 3 Ni cyo gituma bazamera nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa nk’ikime cyo mu rukerera kiyoyoka ako kanya, bakazamera nk’umurama utwawe n’umuyaga, cyangwa se umwotsi uhemema mu idirishya. Israheli ihanirwa ubuhemu bwayo 4 Nyamara jye, ndi Uhoraho Imana yawe, kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri. Nta yindi Mana wamenye itari jye, nta wundi Mukiza uriho uretse jye. 5 Jyewe nakumenye igihe wari ukiri mu butayu, mu gihugu cy’amapfa. 6 Narabaragiye barahaga, bamaze kurengwa bishyira ejuru, bakurizaho kunyibagirwa! 7 Ni yo mpamvu nabamereye nk’intare, mbategera ku nzira nk’urusamagwe. 8 Nabateye nk’ikirura bacuje ibyana byacyo, mbamenagura agatuza; nabaconshomeye nk’intare y’ingore, n’inyamaswa z’ishyamba zirabatanyagura. Iherezo ry’ubwami 9 Israheli, ngaha urarimbutse, kandi ni jyewe washoboraga kugutabara. 10 Umwami wawe se ari hehe ngo aze agukize? Abacamanza bawe bari mu migi yose, bo bagiye hehe? Nyamara ni bo wifuzaga, ubwo wavuze uti «Nimunshyirireho umwami n’abatware!» 11 Umwami rero, mu burakari bwanjye ndamuguhaye, none ndanamukunyaze, kubera umujinya ngufitiye. Igihano kidasubirwaho 12 Amakosa ya Efurayimu yashyizwe hamwe, icyaha cye cyashyizwe mu bubiko. 13 Yagwiririwe n’imibabaro nk’umugore uramutswe: ariko ni umwana w’ikigoryi; igihe cye cyo kuvuka cyageze, ariko we ntabishaka! 14 Nanjye se, murabona ndi uwabakura ikuzimu, nkabavana mu nzara z’Urupfu? Ni ko se Rupfu, ibyago watezaga biri hehe? Kuzimu se wowe, icyorezo cyawe kiri ahagana he? Nta kundi rero, amaso yanjye ntakigize impuhwe. 15 Naho Efurayimu yakororoka mu bavandimwe be, umuyaga uzaza uturutse mu burasirazuba, umuyaga w’Uhoraho uzazamuke mu butayu, maze isoko ye izazibe n’iriba rye rikame. Ni wo uzazana abasahura ububiko bwe, batware ibintu byose by’agaciro gakomeye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda