Hoseya 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbugome bwa Israheli 1 Efurayimu irantangatanga n’ibinyoma, inzu ya Israheli ikabigirisha uburiganya. (Ariko inzu ya Yuda yo iracyari kumwe n’Imana, ntihemukira Nyir’ubutagatifu.) 2 Efurayimu itungwa n’umuyaga, buri munsi ikiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba, bityo ikagwiza ibinyoma n’urugomo: igirana amasezerano na Ashuru, ikagemura amavuta mu Misiri. Uhoraho aburanya Yakobo na Efurayimu 3 Uhoraho afitanye urubanza na Israheli, agiye guhanira Yakobo imyifatire ye, kandi amwiture ibihwanye n’ibikorwa bye. 4 Yaryamiye umuvandimwe we bakiri mu nda ya nyina, amaze no gukura akiranya Imana. 5 Yakiranye n’Umumalayika maze aramutsinda, ararira kandi aramwinginga. I Beteli ni ho yahuriye n’Imana, ari na ho yavuganiye na yo: 6 «Uhoraho, Umugaba w’ingabo», ni ryo zina ryayo! 7 Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe, ukomere ku budahemuka n’ubutungane, kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe. 8 Abakanahani bafite iminzani y’ubuhendanyi mu ntoki, kuko bashimishwa n’ubwambuzi. 9 Naho Efurayimu yo iravuga iti «Narikungahaje, mfite umutungo uhagije», nyamara kandi muri ibyo byose yungutse, nta na kimwe izasigarana, kuko yahemutse igakora ibibi. Imigambi y’ukwiyunga 10 Nyamara ndi Uhoraho Imana yawe, kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri. Nzagutuza bundi bushya mu mahema nko ku minsi y’Ikoraniro. 11 Nzavugana n’abahanuzi, ngwize amabonekerwa, kandi mbabwirire mu migani, nifashishije abahanuzi. Irindi burirwa 12 Niba Gilihadi yarahemutse, bo ubwabo bahindutse indyarya bikabije! I Giligali ntibahwema gutura ibimasa ho ibitambo, ni yo mpamvu intambiro zabo zizamera nk’udushyinga tw’amabuye, arundarunze ku mayogi mu mirima. 13 Yakobo ahungiye mu bibaya bya Aramu, nuko Israheli ahakirwa umugore, kugira ngo amubone aba umushumba w’amatungo. 14 Ariko Uhoraho, yifashishije umuhanuzi, yavanye Israheli mu Misiri, kandi Israheli iragirwa n’umuhanuzi. 15 Efurayimu yarakaje Uhoraho bikomeye: Umutegetsi wayo azayiryoza amaraso yamennye, ayigarureho n’imivumo yavumanye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda