Hoseya 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho azahorera urukundo rwe banze kwakira 1 Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. 2 Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura; batura ibitambo za Behali, maze amashusho yazo bakayosereza imibavu. 3 Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. 4 Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. 5 Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira! 6 Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo, ibarimbure bazize imigambi yabo mibi. Uhoraho ni umunyambabazi 7 Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo; barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose, nyamara ntihagire n’umwe wibakura! 8 Efurayimu, nabasha nte kugutererana, Israheli, nayigabiza nte? Nakugira se nka Adama, cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu? Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. 9 Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari. 10 Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare; natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi, baze baturuka mu burengerazuba. 11 Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri, bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma; maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda