Hoseya 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUkurimbuka kw’ibigirwamana bya Israheli 1 Israheli yari umuzabibu mwiza ukera imbuto zishimishije. Uko imbuto zayo ziyongeraga, ni na ko yagwizaga intambiro; uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka, ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza. 2 Umutima wabo ni ibinyoma bisa, none bagiye kubiryozwa. Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo no guhirika inkingi zabo. 3 Ubwo noneho bazavuga bati «Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki?» 4 Barasukiranya amagambo, bararahira ibinyoma, bakagirana amasezerano, ariko ubutungane bwo bakabwitaza, nk’aho ari icyatsi kirimo uburozi cyameze mu murima. 5 Abaturage b’i Samariya barahinda umushyitsi kubera ikimasa cy’i Betaveni; koko rero, imbaga yose ikibereye mu cyunamo, kimwe n’abaherezabitambo bacyo. Ngaho nibakomeze barate ikuzo ryacyo, kandi ryamaze kuyoyoka! 6 Icyo kimasa kizajyanwa muri Ashuru, giturwe umwami mukuru. Efurayimu izakorwa n’isoni, na Israheli imwazwe n’uburiganya bwayo. 7 Ibya Samariya byo birarangiye: umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi. 8 Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa; amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo, maze bazabwire imisozi bati «Nimuturidukireho ! », n’utununga bati «Nimudutwikire !» 9 Mbese Israheli, i Gibeya si ho watangiriye gucumura, kandi kuva ubwo ntiwisubireho! None se intambara yareka ite gutera abagiranabi aho i Gibeya? 10 Ndaje nzanywe no kubahana! Abanyamahanga bazakoranira kubarwanya, igihe bazahanirwa bya bicumuro byombi byahakorewe. Israheli yahemukiye Uhoraho 11 Efurayimu yari nk’inyana imeze neza, igakunda guhonyorera ingano ku mbuga. Naho jyewe, ijosi ryayo ryiza ndihambiraho ibiziriko kugira ngo ijye ikurura icyuma gihingishwa. Yuda azahinga, naho Yakobo asanze intabire. 12 Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane. 13 Mwahinze ubugome, musarura ubuhemu, kandi murya ku mbuto y’ikinyoma! Wiringiye amagare yawe y’intambara, n’ubwinshi bw’ingabo zawe; 14 ni cyo gitumye hagiye kuba umuvurungano mu bantu bawe, ibigo byawe bikomeye bikarimburwa, mbese nk’uko Shalumani yarimbuye Beti‐Arubeli, kuri wa munsi abana bicanwaga na ba nyina. 15 Ngiryo ishyano mwikururiye kubera Beteli, n’ubugome bwanyu bukabije; naho umwami wa Israheli azarimburwe, umuseke ugikeba! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda