Hagayi 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 ku munsi wa makumyabiri n’umwe w’ukwezi kwa karindwi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Hagayi, ngo 2 «Bwira Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose b’umuryango, uti 3 ’Ni nde muri mwe uko mukiriho, wigeze kubona iyi Ngoro mu ikuzo ryayo rya kera? Ubu se bwo murabona imeze ite? Mu maso yanyu se, ntimeze nk’akantu k’ubusabusa? 4 Noneho rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, komera, Zorobabeli! Ukomere nawe, Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru! Mukomere namwe, rubanda mwese mutuye igihugu! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. 5 Nk’uko nabibasezeranyije igihe mwavaga mu Misiri, umwuka wanjye uzaba uri rwagati muri mwe; ntimutinye!’ 6 Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Hasigaye igihe gito maze ngahubanganya ijuru n’isi, inyanja n’ubutaka. 7 Nzahubanganya amahanga yose, ubukungu bwayo buzaze maze iyi Ngoro nyisendereze ikuzo, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. 8 Feza ni iyanjye, na zahabu ikaba iyanjye! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. 9 Ikuzo iyi Ngoro izagira mu minsi iri imbere rizasumba kure iryo yahoranye, ni ko Uhoraho avuze, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.» Hagayi agisha inama abaherezabitambo 10 Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, Uhoraho abwira umuhanuzi Hagayi iri jambo, ati 11 «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Sanga abaherezabitambo bagusobanurire iki kibazo gikurikira: 12 Hagize umuntu utwara inyama yatagatifujwe mu kinyita cy’umwambaro we, noneho uwo mwambaro we ugakora ku mugati, ku mboga, kuri divayi, ku mavuta cyangwa ku kiribwa kibonetse cyose, ese na byo byaba bitagatifujwe?» Abaherezabitambo barasubiza bati «Oya!» 13 Hagayi arongera ati «Hanyuma se umuntu wahumanyijwe n’uko akoze ku ntumbi, akoze kuri kimwe muri ibyo bintu, icyo akozeho cyaba gihumanye?» Abaherezabitambo barasubiza bati «Icyo kintu kizaba gihumanye!» 14 Hagayi ni ko kuvuga ati «N’uyu muryango ni ko umeze! Iri hanga riri imbere yanjye ni ko riteye! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ibivuye ku murimo w’amaboko yabo na byo ni ko bimeze, kandi n’ibyo batura na byo byarahumanye! Guhera uyu munsi nimube abashishozi 15 Noneho rero, guhera uyu munsi nimushishoze neza, ndetse no mu bihe bizaza. Mbere y’uko batangira kurunda amabuye yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, 16 mwari mumerewe mute? Umuntu yajyaga ku mbuga yizeye ko ahakura ibitebo makumyabiri by’ingano, akahasanga icumi gusa, n’uwataze mu rwengero yizeye kuzarura ibibindi mirongo itanu, agasangamo makumyabiri gusa. 17 Narabahannye, nangiza ibyo mwakoresheje amaboko yanyu byose mbiteza nkongwa, kagungu n’urubura, ariko mwanga kungarukira, uwo ni Uhoraho ubivuze. 18 None rero, nimushishoze neza guhera uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza; mbese kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, ari na wo munsi batangiyeho kubaka Ingoro y’Uhoraho, maze mushishoze neza uko bizabagendekera: 19 Kuva ubu ingano ntizizongera gushira mu bigega, kandi n’umuzabibu, umutini, umukomamanga n’umuzeti ntibizahwema kwera imbuto. Guhera uyu munsi rero, ngiye kubaha umugisha.» Amasezerano yagiriwe Zorobabeli, intore y’Uhoraho 20 Uhoraho yongera kubwira Hagayi, ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, muri aya magambo, ati 21 «Bwira Zorobabeli, umutware wa Yuda, uti ’Ngiye guhubanganya ijuru n’isi. 22 Ngiye kubirindura intebe z’abami kandi ntsembe ububasha bw’ibihugu by’amahanga; nzabirindura amagare y’intambara n’abayagenderaho; amafarasi n’abayagenderaho bazitura hasi, buri muntu yicwe n’inkota y’umuvandimwe we. 23 Uwo munsi nyine, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, nzakujyana wowe, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umugaragu wanjye, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nzakugira impeta ishushanyijeho kashe kuko ari wowe nitoranyirije! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze’». |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda