Habakuki 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIII. UHORAHO NABANGUKIRE GUTABARA 1 Isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, rimeze nk’amaganya. 2 Uhoraho, numvise ibigwi byawe, birantangaza! Uhoraho, ongera ugenze utyo no muri iki gihe! Ibikorwa byawe bimenyekanye no mu minsi turimo; ariko mu burakari bwawe uribuke no kugira imbabazi! 3 Imana iturutse i Temani, Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani. Ubwamamare bwe bwakwiriye ijuru, ibisingizo bye byuzura isi. 4 Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri, imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye, ni na yo ububasha bwe bwihishemo. 5 Icyorezo kiragenda imbere ye, naho indwara iramukurikiye. 6 Arahagaze, isi ihinda umushyitsi, arebye, akangaranya amahanga. Imisozi yahozeho iratengagurika, utununga twa kera turarigita, izo ni zo nzira ze za kera! 7 Nabonye amahema y’i Kushani ari mu kaga, amazu yo mu gihugu cya Madiyani ahinda umushyitsi! 8 Uhoraho, waba se wararakariye inzuzi, cyangwa se umujinya wawuterwa n’inyanja, ku buryo ugendera ku mafarasi yawe, no ku magare y’indatsimburwa? 9 Umuheto wawe wawujishuye, injishi yawo uyihaza imyambi yica; isi yose wayisatagurishije imigezi. 10 Imisozi irakubona igahinda umushyitsi, amasumo y’amazi akadudubiza, ukuzimu kugatakamba, gushyize amaboko ejuru. 11 Izuba n’ukwezi bihagaze mu mwanya wabyo, bihunga icyezezi cy’imyambi yawe iguruka, n’imirabyo y’icumu ryawe. 12 Mu burakari bwawe uzenguruka isi, unyukanyuka amahanga n’umujinya wawe. 13 Wazanywe no gukiza umuryango wawe, unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore. Wasambuye inzu y’umugome, urayisenya kugeza ku mfatiro zayo. 14 Wahinguranyije umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye bwite, kandi bari bahuruye, bishimiye kudutatanya, bameze nk’abaremye igico, kugira ngo baconcomere umunyabyago. 15 Wavogereye inyanja n’amafarasi yawe, rwagati mu muvumba w’amazi menshi. 16 Narabyumvise maze nkuka umutima, iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi, ingingo zanjye ziratatana, amaguru yanjye aradandabirana. Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba, ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye! 17 Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo, imizabibu ntikigira imbuto, imizeti yarekeye aho kwera, imirima ntigitanga umusaruro, amatungo magufi yashize mu ngo, nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro. 18 Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho, nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye! 19 Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye, ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, akantambagiza mu mpinga z’imisozi! (Iyo ndirimbo igenewe umuririmbisha, icurangishwa inanga z’imirya.) |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda