Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Habakuki 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye, nkomeze mpagarare hejuru y’inkike; nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira, mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye.


Igisubizo cy’Imana: intungane izabaho

2 Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati «Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho, maze babashe kubisoma neza.

3 Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe, ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza; n’aho ryatinda kandi uzaritegereze, kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse!

4 Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi, naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.»


II. ABASAHUZI BARAKAVUMWA

5 Ni ukuri koko, ubukungu bukabije buvamo kurimbuka! Umuntu wikuza ntajya aguma hamwe, ahubwo umuhogo we awagura nk’ukuzimu, akamera nk’urupfu rutigera ruhaga! Akoranyiriza amahanga yose iruhande rwe, n’imiryango yose akayiyegereza!

6 Uwo muntu se, abandi ntibazamuciraho imigani, bose bakamusekera icyarimwe, bagira bati: Ariyimbire, uwigwizaho ibitari ibye, (ariko se azageza ryari?) akikungaharisha ibintu bitabarika yatseho amakoro!


Imivumo itanu

7 Aho abo ubereyemo umwenda ntibagiye guhaguruka bwangu, abagukura umutima na bo bagakanguka? Nyamara ntuzabava mu nzara!

8 Nk’uko wasahuye amahanga atagira ingano, abasigaye bose b’iyo miryango bazagusahura; kuko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.

9 Ariyimbire ushyingura mu nzu ye ibyo yambuye, agatekereza kwarika icyari cye hejuru cyane, kugira ngo azahungireyo icyago!

10 Ibyo wiyemeje ni urukozasoni rw’umuryango wawe: igihe warimburaga amahanga atagira ingano, wikururiye ibyago wowe ubwawe.

11 Ni ukuri koko, ibuye ryubatse urukuta rizatabaza, maze rizasubizwe n’igiti cyo mu gisenge cy’inzu.

12 Ariyimbire uwubaka umugi hejuru y’amaraso, agashingira umurwa ku bugome!

13 Mbese ye, ibi ntibyaturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo, igihe avuze ati «Ibihugu biragokera umuriro n’amahanga aravunwa n’ubusa»,

14 kuko isi yose izasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi asendera inyanja.

15 Ariyimbire unywekesha mugenzi we, akavanga inzoga n’uburozi kugeza ko amusindisha, agashimishwa no kumureba yambaye ubusa!

16 Wihagije ibikozasoni aho kwiha ikuzo, ubu rero ni igihe cyawe cyo gusinda ukiyambika ubusa, kuko inkongoro iri mu kiganza cy’iburyo cy’Uhoraho none ikaba igiye kugucubanurirwaho, maze ikuzo ryawe rikaguhindukiramo ikimwaro!

17 Ni ukuri koko, urugomo wagiriye Libani ruzakugaruka, no kuba wararimbuye inyamaswa zayo, uzabiryozwe, bitewe n’uko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.

19 Ariyimbire ubwira ingiga y’igiti, ati «Haguruka», akabwira ibuye ritavuga, ati «Kanguka», nyamara ntibigire icyo bimusubiza! Yego na none, bisize zahabu na feza, ariko nta mwuka ubirimo!

18 Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori, cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma? Uwayakoze yashobora ate kuyiringira, kandi ari ibigirwamana bitavuga?

20 Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu: isi yose niceceke imbere ye!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan