Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Filemoni 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indamutso

1 Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya mushiki wacu,

2 no kuri Arikipo twatabaranye ku rugamba, no kuri Kiliziya iteranira mu nzu yawe:

3 tubifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


Pawulo ashimira Imana akayitakambira kubera Filemoni

4 Mpora nkwibuka mu masengesho, ngashimira Imana yanjye,

5 kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose.

6 Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu.

7 Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe.


Pawulo ashingana Onezimi

8 Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora,

9 mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu.

10 Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko, Onezimi uwo nguwo,

11 wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro.

12 Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye.

13 Nashakaga kumugumana hafi yanjye, kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza.

14 Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe.

15 Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka.

16 Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.

17 Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira.

18 Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda, uzabimbaze.

19 Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura . . . siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda, kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe.

20 Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu!

21 Nkwandikiye niringiye rwose ko uzanyumva; ndetse nzi neza ko uzakora ibitambutse ibyo ngusabye.


Imigambi no gutashya abavandimwe

22 Byongeye kandi, untegurire n’icumbi, kuko nizeye ko bazandekura nkabagarukira mbikesheje amasengesho yanyu.

23 Aragutashya Epafurasi dufunganywe kubera Kristu Yezu.

24 Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye.

25 Nimuhorane ineza ya Nyagasani Yezu Kristu!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan