Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezira 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore abatware b’amazu ya Israheli twazamukanye tuva i Babiloni, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, n’ibisekuru byabo:

2 Muri bene Pinehasi ni Gerishomu; muri bene Itamari ni Daniyeli; muri bene Dawudi ni Hatushi;

3 muri bene Shekanya ni . . . ; muri bene Paroshi ni Zekariya, wandikanywe n’abagabo ijana na mirongo itanu;

4 muri bene Pahati‐Mowabu ni Eliyonayi, mwene Zerahiya, wari kumwe n’abagabo magana abiri;

5 muri bene Zatu ni Shekaniya, mwene Yahaziyeli, wari kumwe n’abagabo magana atatu;

6 muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, wari kumwe n’abagabo mirongo itanu;

7 muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, wari kumwe n’abagabo mirongo irindwi;

8 muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, wari kumwe n’abagabo mirongo inani;

9 muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, wari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani;

10 muri bene Bani ni Shelomiti mwene Yozifiya, wari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu;

11 muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, wari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani;

12 muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, wari kumwe n’abagabo ijana na cumi;

13 muri bene Adonikamu ni abahererezi babo, ari bo Elifeleti, Yeyeli na Shemaya, bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu;

14 no muri bene Biguwayi ni Utayi mwene Zabudi, wari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.


Ezira na bagenzi be bitegura gusubira i Yeruzalemu

15 Abo bose rero mbakoranyiriza hafi y’umugezi ugana Ahawa, tuhaca ingando, tuhamara iminsi itatu. Muri bo harimo ba rubanda n’abaherezabitambo, ariko sinabasangamo habe n’umuntu n’umwe wo muri bene Levi.

16 Ubwo mpera ko nohereza Eliyezeri, Ariyeli, Shemaya, Elinatani, Yaribu, Elinatani wundi, Natani, Zekariya na Meshulamu b’abatware,

17 mbategeka kujya kwa Ido, umutware w’ahitwa Kasifiya; maze mbumvisha ibyo bagomba kubwira Ido n’abavandimwe be batuye i Kasifiya, kugira ngo batwoherereze abazahereza mu Ngoro y’Imana yacu.

18 Kubera ubugwaneza bw’Imana yacu, batuzanira Sherebiya, wari umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali, mwene Levi, mwene Israheli, hamwe n’abahungu be n’abavandimwe be, uko ari cumi n’umunani.

19 Batuzanira na Yeshabiya n’umuvandimwe we Yeshaya, bo muri bene Merari, hamwe n’abahungu babo uko ari makumyabiri.

20 Mu bahereza, ari bo Dawudi n’abatware bari barahaye abalevi ngo babafashe, haje abantu magana abiri na makumyabiri, bose bandikwa mu mazina yabo.

21 Aho ngaho hafi y’umugezi wa Ahawa, mpatangariza igisibo kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, kandi ngo dushobore kugenda nta nkomyi, twe ubwacu n’abavandimwe bacu, kimwe n’ibintu byacu byose.

22 Koko rero nari nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abanyamafarasi ngo baturinde mu rugendo, kandi twari twarabwiye umwami, tuti «Abayishakashaka bose, Imana ntihwema kubarindisha ububasha bwayo, ariko kandi uburakari bwayo bukagurumanira abayanga bose.»

23 Nuko rero dusiba kurya, kandi dusaba Imana yacu kutugirira iyo neza, maze iratwumvira.

24 Hanyuma mfata cumi na babiri mu batware b’abaherezabitambo, hamwe na Sherebiya, Hashabiya n’abandi icumi mu bavandimwe babo,

25 maze mbapimira feza, zahabu n’ibikoresho byose byagenewe Ingoro y’Imana yacu, byari byatuwe n’umwami n’abajyanama be, n’abatware be, n’Abayisraheli bose bari aho.

26 Ubwo mbapimira amatalenta ya feza magana atandatu na mirongo itanu, ibikoresho bya feza byanganaga n’amatalenta ijana, hamwe n’amatalenta ijana ya zahabu.

27 Mbaha n’amasahani makumyabiri ya zahabu yari afite agaciro k’amadariki igihumbi, n’ibikombe bibiri binini byacuzwe mu muringa w’indobanure bakabisigaho zahabu, byari bifite agaciro nk’ak’ibya zahabu.

28 Hanyuma ndababwira nti «Mwebwe mweguriwe Uhoraho kimwe n’ibi bikoresho, kandi iyi feza na zahabu ni ibyo abavandimwe banyu batuye Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, ku bushake bwabo;

29 murabyiteho rero kugeza ubwo muzabipimira imbere y’abatware b’abaherezabitambo, n’ab’abalevi, n’ab’amazu ya Israheli i Yeruzalemu, mu byumba by’Ingoro y’Uhoraho.

30 Nuko abaherezabitambo n’abalevi bafata feza, zahabu n’ibikoresho byapimwe, kugira ngo babijyane i Yeruzalemu, mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yacu.


Uko bageze i Yeruzalemu

31 Bukeye, ku munsi wa cumi na kabiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka aho ku mugezi wa Ahawa, tugana i Yeruzalemu. Imana yacu yari kumwe natwe, maze muri urwo rugendo idukiza ibiganza by’umwanzi n’iby’umwambuzi wari utwubikiye.

32 Nuko tugera i Yeruzalemu, tuharuhukira iminsi itatu.

33 Ku munsi wa kane, ya feza, zahabu n’ibindi bikoresho tubipimira mu Ngoro y’Imana yacu, maze bishyikirizwa umuherezabitambo Meremoti mwene Uriya, na Eliyazari mwene Pinehasi, bari kumwe na Yozabadi mwene Yozuwe, na Noyadiya mwene Binuwi b’abalevi.

34 Byose biraboneka, ari umubare ari n’uburemere, maze byose birandikwa. Icyo gihe,

35 abari barajyanywe bunyago batura Imana ya Israheli ibimasa cumi na bibiri, za rugeyo mirongo cyenda n’esheshatu, intama mirongo irindwi n’indwi, amasekurume cumi n’abiri, byo guhongerera ibyaha bya Israheli yose: byose biturwa Uhoraho ho igitambo gitwikwa.

36 Hanyuma, amategeko y’umwami ashyikirizwa abatware be n’abafasha babo, bo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, maze na bo bashyigikira imbaga n’Ingoro y’Imana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan