Ezira 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuII. UBUTUMWA BWA EZIRA Ezira umwigishamategeko 1 Nyuma y’ibyo, ku ngoma y’umwami Aritashuweru, umwami w’Abaperisi, haza Ezira mwene Seraya, mwene Azariya, mwene Hilikiya, 2 mwene Shalumi, mwene Sadoki, mwene Ahitubi, 3 mwene Amariya, mwene Azariya, mwene Merayoti, 4 mwene Zerahiya, mwene Uzi, mwene Buki, 5 mwene Abishuwa, mwene Pinehasi, mwene Eleyazari, mwene Aroni, umuherezabitambo mukuru. 6 Ezira uwo azamuka ava i Babiloni. Yari umwigisha kabuhariwe mu by’amategeko ya Musa, yatanzwe n’Uhoraho, Imana ya Israheli. Umwami amuha ibyo yari asabye byose, kuko Uhoraho Imana ye yari kumwe na we. 7 Nuko mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Aritashuweru, abandi Bayisraheli barimo abaherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza, na bo barazamuka, bajya i Yeruzalemu. 8 Ezira agerana na bo i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma. 9 Koko kandi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho yari yiyemeje guhaguruka akava i Babiloni, nuko agera i Yeruzalemu ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, kuko Imana ye yari kumwe na we. 10 Ezira kandi yari yarimenyereje gucengera amategeko y’Uhoraho no kuyazirikana, akigisha Abayisraheli ayo mabwiriza n’amateka. Ezira ahabwa ubutumwa n’umwami Aritashuweru 11 Dore ibyari bikubiye mu rwandiko umwami Aritashuweru yahaye Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi wabuhiriye mu kwigisha amategeko n’amatangazo y’Uhoraho yerekeye Israheli: 12 «Aritashuweru, umwami w’abami, kuri Ezira umuherezabitambo, n’umwigishamategeko y’Imana Nyir’ijuru, gira amahoro! 13 Dore icyo jyewe ntegetse: umuntu wese wo mu muryango wa Israheli utuye mu gihugu cyanjye, yaba umuherezabitambo, umulevi, cyangwa se undi uwo ari we wese, wiyemeje kujya i Yeruzalemu ku bushake bwe, najyane nawe! 14 Naho wowe, umwami n’abajyanama be uko ari barindwi barakohereje ngo ujye kugenzura igihugu cya Yuda na Yeruzalemu, ubafashe gukurikiza amategeko y’Imana yawe wahawe. 15 Uzajyanayo feza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake bwabo Imana ya Israheli, yo iganje mu Ngoro yayo i Yeruzalemu. 16 Uzajyana kandi na feza na zahabu yose uzasaruza mu ntara yose ya Babiloni, hamwe n’amaturo imbaga n’abaherezabitambo bazatanga ku bushake bwabo, babigirira Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu. 17 Muri izo feza uzaguramo ibimasa, za rugeyo, intama, n’ibindi bakoresha batura ibitambo, hamwe n’ibinyobwa bijyana na byo, maze uzabiturire ku rutambiro rw’Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu. 18 Naho feza na zahabu zizasaguka, wowe n’abavandimwe bawe muzarebe icyo mwazikoresha, mukurikije nanone ugushaka kw’Imana yanyu. 19 Ibikoresho bigenewe Ingoro y’Imana yawe uzahabwa, uzabishyire imbere y’Imana iri i Yeruzalemu. 20 N’ibindi uzabona bikenewe mu Ngoro y’Imana yawe, uzabishake maze bizishyurwe ibivuye ku mutungo w’umwami. 21 Jyewe, umwami Aritashuweru, mpaye abanyabintu bose bo mu bihugu by’iburengerazuba bwa Efurati iri tegeko: icyo Ezira umuherezabitambo n’umwigishamategeko y’Imana Nyir’ijuru azabaka cyose, muzakimuhe, 22 muzagarukirize ku matalenta ijana ya feza, intonga ijana z’ingano, intango ijana za divayi, ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu uzaba ukenewe wose. 23 Mbese, icyo Imana Nyir’ijuru izategeka cyose, muzagikorane ubwitonzi mubigiriye Ingoro y’Imana Nyir’ijuru, hato uburakari bwayo butazagurumanira ku gihugu cy’umwami no ku bahungu be. 24 Turabamenyesha kandi ko mu baherezabitambo, abalevi, abaririmbyi, abanyanzugi n’abahereza b’iy’Ingoro y’Imana, mutemerewe kugira uwo mwaka amaturo, umusoro cyangwa amakoro. 25 Naho wowe Ezira, ufashijwe n’ubwitonzi Imana yawe yakwihereye, uzashyireho abategetsi n’abacamanza kugira ngo bajye barenganura abatuye ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati bose; maze ari abazi amategeko y’Imana yawe, ari n’abatarayamenya, bose uzayabigishe. 26 Maze uwo ari we wese utazakurikiza amategeko y’Imana yawe kimwe n’ay’umwami, ajye acirwa urubanza rukaze nko kwicwa, gucibwa, kunyagwa ibye cyangwa gufungwa.» Ezira ashimira Imana 27 (Hanyuma, jyewe Ezira ndangurura ijwi, ndavuga nti) «Nihasingizwe Uhoraho, Imana y’abasokuruza bacu, yo yashyize mu mutima w’umwami icyubahiro kingana gitya cy’Ingoro y’Uhoraho! 28 Ni we kandi watumye umwami anyikundira, hamwe n’abajyanama be n’ibikomangoma bye byose!» Nuko mpagurukana imbaraga, kuko Uhoraho Imana yanjye yari kumwe nanjye, nkoranyiriza hamwe abatware ba Israheli, kugira ngo tuzamukane. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda