Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezira 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abayahudi birukana abagore b’abanyamahanga

1 Uko Ezira yasengaga asaba imbabazi, akarira apfukamye imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ni ko Abayisraheli benshi, abagabo, abagore n’abana, bakoraniraga iruhande rwe, kandi bose barariraga cyane.

2 Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli, wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati «Twahemukiye Imana yacu, turongora abagore twakuye mu banyamahanga, batuye iki gihugu. Nyamara, n’ubwo ari uko bimeze, Israheli iracyafite icyizere.

3 None rero, reka tugirane isezerano n’Imana yacu, tuyemerere ko tugiye kwirukana abo bagore bacu b’abanyamahanga n’abana babo, dukurikije inama y’umutegetsi wanjye n’iy’abatinya itegeko ry’Imana yacu. Dukwiye kugenza dutyo, dukurikije itegeko!

4 Haguruka, kuko ibyo ari wowe bireba! Kandi natwe turaba turi kumwe; komera kandi ubikore!»

5 Ezira ni ko guhaguruka, arahiza abatware b’abaherezabitambo, abalevi n’Abayisraheli bose ko bazabitunganya nk’uko byavuzwe; nuko bararahira.

6 Ezira ahaguruka aho yahoze imbere y’Ingoro y’Uhoraho, ajya mu cyumba cya Yohanani mwene Eliyashibu. Ahageze ntiyarya umugati kandi ntiyanywa amazi, kuko yari mu kababaro kubera ubuhemu bw’abajyanywe bunyago.

7 Hanyuma, babitangaza mu gihugu cyose cya Yuda n’i Yeruzalemu, bahamagaza abajyanywe bunyago bose, ngo bateranire i Yeruzalemu.

8 Uzaba atarahagera mu minsi itatu nk’uko abatware bakuru babyemeje, azanyagwa ibintu bye byose kandi na we ubwe acibwe mu ikoraniro ry’abajyanywe bunyago.

9 Nuko abantu bose ba Yuda n’aba Benyamini bagera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu, barahakoranira; hari ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda. Imbaga yose iguma imbere y’Ingoro y’Imana, bahinda umushyitsi kubera icyo gikorwa, no kubera imvura nyinshi yagwaga.

10 Ezira umuherezabitambo arahaguruka, maze arababwira ati «Mwarahemutse, mushaka abagore b’abanyamahanga, maze mwongera mutyo ibyaha bya Israheli.

11 None rero, nimuhe ikuzo Uhoraho, Imana y’abasokuruza banyu, kandi murangize ugushaka kwe: nimuce ukubiri n’abo banyamahanga batuye iki gihugu kandi mutandukane n’abagore mwabashatsemo!»

12 Ikoraniro ryose rirasubiza mu ijwi riranguruye, riti «Ni byo koko! Tugomba kubikora uko ubivuze!

13 Ariko kandi turi benshi kandi ni mu itumba; ntitwashobora kuguma hanze. Uretse n’ibyo, ntibyatunganywa mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye turi benshi.

14 None rero, abatware bacu nibagume hano mu izina ry’ikoraniro ryose, naho abo mu migi yacu bashatse abagore b’abanyamahanga bose, bazaze mu gihe kizaba cyabagenewe. Bazazane n’abakuru ba buri mugi n’abacamanza bawo, kugeza ubwo uburakari bw’Imana yacu bwatewe n’icyo cyaha twakoze, buzaba bumaze gucuba.»

15 Nyamara Yonatani mwene Asaheli, na Yahizeya mwene Tikuwa barabirwanya, na Meshulamu na Shabatayi w’umulevi barabashyigikira.

16 Ariko abari barajyanywe bunyago babigenza nk’uko byari byavuzwe. Ezira umuherezabitambo atoranya abatware b’amazu akurikije imiryango bavukamo, buri wese agahamagarwa mu izina rye. Nuko bateranira hamwe ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi, bagira ngo basuzume icyo kibazo.

17 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, ni ho bari barangije gusuzuma ibyerekeye abagabo bashatse abagore b’abanyamahanga.


Intondeke y’Abayahudi bacumuye

18 Mu bahungu b’abaherezabitambo, abo basanze barashatse abagore b’abanyamahanga ni aba: Muri bene Yozuwe, umuhungu wa Yosadaki, n’abavandimwe be ni Maseya, Eliyezeri, Yaribu na Gedaliya;

19 barahirira ko bemeye kwirukana abagore babo, kandi bagatura na rugeyo imwe ho impongano y’icyaha cyabo;

20 muri bene Imeri ni Hamani na Zebadiya;

21 muri bene Harimu ni Maseya, Eliya, Shemaya, Yehiyeli na Uziya;

22 muri bene Pashuru ni Eliyonayi, Maseya, Yishimayeli, Netaneli, Yozabadi na Eleyasa.

23 Mu balevi ni Yozabadi, Shimeyi, Kelaya ari we Kelita, Petahiya, Yehuda na Eliyezeri.

24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu na Zakuri. Mu banyanzugi ni Shalumi, Telemi na Uri.

25 Naho mu Bayisraheli basanzwe ni aba: muri bene Parewoshi ni Ramiya, Yiziya, Malikiya, Miyamini, Eleyazari, Malikiya wundi na Benaya;

26 muri bene Elamu ni Mataniya, Zekariya, Yehiyeli, Abudi, Yeremoti na Eliya;

27 muri bene Zatu ni Eliyonayi, Eliyashibu, Mataniya, Yeremoti, Zabadi na Aziza;

28 muri bene Bebayi ni Yehohanani, Hananiya, Zabayi na Atilayi;

29 muri bene Bani ni Meshulamu, Maluki, Adaya, Yashubi, Sheyali na Yeramoti;

30 muri bene Pehati‐Mowabu ni Adina, Kelali, Benaya, Maseya, Mataniya, Besaleli, Binuwi na Manase;

31 muri bene Harimu ni Eliyezeri, Yishiya, Malikiya, Shemaya, Simewoni,

32 Benyamini, Maluki na Shemariya;

33 muri bene Hashumi ni Matenayi, Matata, Zabadi, Elifeleti, Yeremayi, Manase na Shimeyi;

34 muri bene Bani ni Madayi, Amuramu, Uweli,

35 Benaya, Bediya, Keluhu,

36 Waniya, Meremoti, Eliyashibu,

37 Mataniya, Matenayi, na Yasayi;

38 muri bene Binuwi ni Shimeyi,

39 Shelemiya, Natani na Adaya;

40 muri bene Azuri, ni Shashayi, Sharayi,

41 Azareli, Shelemiyahu, Shemariya,

42 Shalumi, Amariya, na Yozefu;

43 muri bene Nebo ni Yehiyeli, Matitiya, Zabadi, Zebina, Yadayi, Yoweli na Benaya.

44 Abo bose bari barashatse abagore b’abanyamahanga; nuko babirukanana n’abana babo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan