Ezira 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuI. ABAYAHUDI BAGARUKA MU GIHUGU CY’IWABO BAKONGERA KUBAKA INGORO Umwami Sirusi yemera kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho 1 Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeje gusohoza ijambo yari yaravugishije Yeremiya, nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka: 2 «Sirusi, umwami w’Abaperisi aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu yo muri Yuda. 3 Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we, Imana ye nibane na we, kandi nazamuke ajye i Yeruzalemu yo muri Yuda, kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko ari yo Mana iba i Yeruzalemu. 4 Abakiriho bo muri uwo muryango, aho bari hose, abantu baho nibabafashishe feza, zahabu, ibintu n’amatungo, kandi batange n’amaturo agenewe Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu, babigize ku buntu.» 5 Nuko abatware b’amazu ya Yuda n’ab’aya Benyamini, abaherezabitambo n’abalevi, mbese abantu bose Imana yari yarashyizemo iryo shyaka, barahaguruka ngo bajye kubaka Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu. 6 Abaturanyi babo bakora uko bashoboye, babatwerera feza na zahabu, ibintu n’amatungo, n’andi maturo y’agaciro gakomeye, utabariyemo n’ibindi batanze ku buntu. 7 Ndetse n’ibintu byose byo mu Ngoro y’Uhoraho Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, kugira ngo abishyire mu nzu y’imana ze, umwami Sirusi arabisohora. 8 Nuko Sirusi, umwami w’Abaperisi, ategeka umunyabintu Miteredati kubikuramo byose no kubibarurira Sheshibasari, igikomangoma cyo muri Yuda. 9 Dore umubare wabyo: amabesani ya zahabu: 30; amabesani ya feza: 1000; ibyuma 29; 10 ibikombe bya zahabu: 30; ibikombe bya feza byo mu rwego rwa kabiri: 410; n’ibindi bikoresho: 1000. 11 Ibikoresho byose bya zahabu na feza byari 5400. Nuko Sheshibasari arabitwara byose, ubwo abajyanywe bunyago bavaga i Babiloni, bagaruka i Yeruzalemu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda