Ezekiyeli 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgihano cya Yeruzalemu 1 Nuko numva ijwi riranguruye rigira riti «Mube hafi, mwe mushinzwe guhana umugi, buri wese afate mu kiganza intwaro yo kurimbura.» 2 Hanyuma nbona abantu batandatu, batambuka baturutse mu irembo ryo hejuru ryerekera mu majyaruguru, buri muntu yitwaje intwaro yo kwica. Hagati yabo hari umuntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara we igikoresho cyo kwandikisha, cyari kigenewe umwanditsi. Nuko barinjira, maze bahagarara imbere y'urutambiro rw'umuringa. 3 Ikuzo ry'Imana ya Israheli riva ku mukerubimu ryari ririho rigana ku muryango w'Ingoro, rihamagara wa muntu wambaye umwenda w'ihariri akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha; 4 maze Uhoraho aramubwira ati «Nyura mu mugi, rwagati muri Yeruzalemu maze ushyire ikimenyetso ku gahanga k'abantu bariho baganya, bakaba barizwa n'ayo mahano yose ariho ayikorerwamo.» 5 Nuko abwira abandi bantu ati «Nimukurikire uwo muntu, namwe munyure mu mugi kandi mwice. Ntimugire n'umwe murebana impuhwe cyangwa ngo mumubabarire; 6 baba abasaza, abasore n'amasugi, abana n'abagore, mwice kandi mubatsembe bose. Ariko umuntu wese ufite ikimenyetso ku gahanga, uwo ntimumukoreho. Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.» Nuko bahera ku basaza bari mu Ngoro. 7 Hanyuma arababwira ati «Nimuhindanye Ingoro, ibikari byayo mubyuzuzemo intumbi ! Ngaho mugende.» Nuko baragenda bica abatuye umugi bose. 8 Igihe bariho bica, nsigara jyenyine maze nikubita hasi nubamye, ni ko gutera hejuru nti «Nyagasani Uhoraho, rwose ugiye gutsemba agasigisigi ka Israheli, ucubanurira umujinya wawe kuri Yeruzalemu ?» 9 Arambwira ati «Icyaha cy'umuryango wa Israheli n'inzu ya Yuda kirakabije; dore igihugu cyuzuyemo amaraso, n'umugi wasagutswe n'ubugizi bwa nabi. Baribwira bati 'Uhoraho yavuye mu gihugu, ntakibona.' 10 None rero nanjye sinzigera mbarebana impuhwe, kandi sinzanabababarira; nzabahora iyo myifatire mibi yabo.» 11 Nuko mbona wa muntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha, agarutse avuga ati «Narangije ibyo wantegetse.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda