Ezekiyeli 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuhanuzi yerekwa ibicumuro bya Israheli 1 Mu mwaka wa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa gatandatu, nari nicaye iwanjye n’abakuru b’umuryango bicaye imbere yanjye; nuko ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho. 2 Nuko ngo ndebe, mbona igisa n’umuntu. Kuva mu nsi y’urukenyerero yari akikijwe n’umuriro, hejuru y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nka zahabu. 3 Arambura igisa n’ikiganza maze amfata umusatsi, ubwo umwuka ungurukana mu kirere unjyana i Yeruzalemu mu mabonekerwa matagatifu, ungeza ku rugi rw’amarembo y’imbere yerekera mu majyaruguru, ariho hari intebe y’ikigirwamana cy’ishyari, gitera ishyari. 4 Nuko mbona haganje ikuzo ry’Imana ya Israheli, ryasaga rwose n’iryo nigeze kubona mu kibaya. 5 Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ubura amaso urebe mu majyaruguru.» Ubwo nubura amaso ndareba, maze mbona cya kigirwamana cy’ishyari, cyari kiri mu majyaruguru y’urugi rw’amarembo agana ku rutambiro. 6 Arambwira ati «Mwana w’umuntu, urareba se ibyo bakora? Urareba ayo mahano yose akabije umuryango wa Israheli ukora, kugira ngo banyimure mu Ngoro yanjye? Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.» 7 Ubwo anjyana ku marembo y’igikari cy’Ingoro. Nuko ngo ndebe, mbona umwobo mu rukuta. 8 Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho nawe cukura umwobo mu rukuta.» Mpera ko ndawucukura maze haboneka umwenge. 9 Noneho arambwira ati «Injira maze urebe amahano ateye isoni bakorera hano.» 10 Nuko ndinjira, ngo ndebe mbona ibishushanyo by’inyamaswa zikururuka ku butaka z’amoko yose, ibikoko byose biteye ishozi n’ibigirwamana by’ubwoko bwose, Abayisraheli bashushanyije ku mpande zose z’urukuta. 11 Abakuru b’umuryango wa Israheli bagera kuri mirongo irindwi hamwe na Yazanyahu mwene Shafani hagati yabo, bari bahagaze imbere y’ibigirwamana — buri muntu afite icyotezo mu ntoki — maze umwotsi w’ububani ukazamuka nk’igicu. 12 Arambwira ati «Mwana w’umuntu, wiboneye se ibyo abakuru b’umuryango wa Israheli bahakorera bikingirije umwijima, buri muntu mu cyumba cye giharabitse ibishushanyo? Baribwira bati ’Uhoraho ntatureba, yavuye mu gihugu.’» 13 Nuko yungamo ati «Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.» 14 Noneho anjyana ku rugi rw’amarembo y’Ingoro y’Uhoraho yerekeraga mu majyaruguru, hakaba abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi. 15 Nuko arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ba woroheje uzabona n’andi mahano akabije kuruta aya ngaya.» 16 Hanyuma anjyana imbere y’igikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Nuko mbona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bari mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urwinjiriro n’urutambiro. Bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho birebera mu burasirazuba, ari na ko bunamira izuba bareba aho rirasira. 17 Arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ayo mahano ab’inzu ya Yuda bakorera aha ngaha se ntiyaba ahagije? Dore igihugu bacyujujemo urugomo, bariho barasembura uburakari bwanjye; irebere nawe ngo baregereza ishami ku zuru ryabo. 18 Nanjye nzabahanana umujinya, sinzigera mbarebana impuhwe kandi sinzanabababarira. Bazantakambira baranguruye amajwi, nyamara ariko sinzabumva.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda