Ezekiyeli 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmaherezo aregereje 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, vuga uti ’Nyagasani Uhoraho, abwiye atya umuryango wa Israheli: Birarangiye! Dore amaherezo yagwiririye impande enye z’igihugu. 3 Noneho bikurangiriyeho, ngiye kukuvunduriraho uburakari bwanjye, kugira ngo ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nkuryoze n’amahano yose wakoze. 4 Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira, ahubwo nzagushinja imyifatire yawe, amahano wakoze azakugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’» 5 Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore ngicyo icyago kiraje, icyago cya kabutindi! 6 Amaherezo yawe aregereje, ngayo rwose yaje ahagurutse akugana, araje rwose. 7 Ubu ni wowe utahiwe, muntu utuye igihugu. Igihe kiraje n’umunsi uregereje, ntibikiri ibyishimo, ahubwo ni imvururu ku misozi. 8 Ngaha ngiye kukuvunduriraho umujinya wanjye, nkurangirizeho uburakari bwanjye, ngucire urubanza nkurikije imyifatire yawe, kandi nkuryoze amahano yose wakoze. 9 Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira; ahubwo nzaguhana nkurikije imyifatire yawe, amahano wakoze akugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho, nkaba mbahannye. 10 Nguyu umunsi urageze, ubu ni wowe utahiwe; ubuhubutsi buragwiriye, agasuzuguro kakwiriye hose, 11 urugomo rurabyutse nk’inkoni y’ubugiranabi . . . 12 Igihe kirageze n’umunsi uregereje! Umuguzi narekere aho kwishima, umucuruzi areke kwiheba kuko umujinya wanjye wibasiye igihugu cyose. 13 Umucuruzi ntakigarutse ku cyo yagurishije, kabone n’aho yaba akiriho, kuko ibyavuzwe bigomba kugwirira ubukungu bw’igihugu bizaba, maze ntihazagire urokoka bazira icyaha cyabo. 14 Ngaha bavugije akarumbeti, n’ibyangombwa byose byateguwe, ariko nta muntu n’umwe wo kujya ku rugamba, kuko umujinya wanjye waziye ubukungu bw’igihugu cyose. Ibicumuro bya Israheli 15 Abazaba bari hanze bazicishwa inkota, abari mu mazu bazire ibyorezo n’inzara. Umuntu wese uzaba ari ku gasozi azicwa n’inkota, naho uzaba ari mu mugi azahitanwe n’ibyorezo n’inzara. 16 Abazaba bacitse ku icumu bazahungira mu misozi nk’inuma zo mu gasozi, bose nzabice buri muntu azira icyaha cye. 17 Ibiganza byombi bizacika intege, amavi yose azarohame mu mazi. 18 Bazakenyera ibigunira n’umushyitsi ubatahe; mu ruhanga rwabo hazakorwe n’ikimwaro n’imitwe yabo bayiharanguze. 19 Feza yabo bazayinyanyagiza mu mihanda na zahabu yabo ihindane; ari zahabu cyangwa feza yabo, nta kizashobora kubakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho. Ntibazongera guhaga cyangwa kurengwa ukundi, kuko ari byo byari imvano y’ugucumura kwabo. 20 Ubwibone bwabo babugaragarizaga mu bwiza bw’imitamirizo yabo, none ngaho bayikozemo amashusho y’amahano n’ibigirwamana byabo. Nanjye, ni yo mpamvu iyo mitamirizo yabo nyigize umwanda kuri bo. 21 Ngiye kuyigabiza abanyamahanga, bayisahure n’abajura bo mu gihugu bayitwareho iminyago, babanje kuyandavuza. 22 Nzabirengagiza igihe bazaba bandavuza umutungo w’Ingoro yanjye, ibisambo bizinjiremo maze biwuhindanye. 23 Ngaho rero cura umunyururu kuko igihugu cyuzuyemo ubwicanyi bumena amaraso, n’umugi ukaba wuzuyemo urugomo. 24 Nzazana abanyamahanga b’abagome bigarurire amazu yabo, ncubye ubwirasi bw’abanyamaboko n’ingoro zabo nzihumanye. 25 Ngaha iterabwoba riraje; bazashakashaka amahoro ariko bizabe iby’ubusa. 26 Icyago kizasimburwa n’ikindi, inkuru mbi zisimburane. Bazatakambira umuhanuzi ngo agire icyo yababonera ariko bibe iby’ubusa; umuherezabitambo ntazaba akimenya amategeko, nk’uko n’abakuru b’umuryango batazaba bakijya inama. 27 Umwami azajya mu cyunamo, igikomangoma kizikame mu bwihebe, n’ibiganza by’abatuye igihugu bihinde umushyitsi. Nzabahana nkurikije imyifatire yabo, mbacire urubanza nkurikije uko na bo baca izabo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda