Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyerekeye imisozi ya Israheli

1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2 «Mwana w’umuntu, hindukira urebe imisozi ya Israheli maze uhanure ibiyerekeyeho.

3 Uzavuge uti ’Misozi ya Israheli, nimutege amatwi ijambo rya Nyagasani Uhoraho. Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira imisozi n’utununga, imikokwe n’ibibaya: Ngiye kubagabiza inkota, ndimbure ahantu hanyu hatagatifu.

4 Intambiro zanyu z’ibitambo zizasandazwa, n’iz’imibavu zimenagurwe; nzabatsinda imbere y’ibigirwamana byanyu;

5 intumbi z’Abayisraheli nzishyire imbere y’ibigirwamana byabo, kandi nyanyagize amagufa yabo impande zose z’intambiro zanyu.

6 Imigi mutuyemo izahinduka amatongo n’ahantu hanyu hatagatifu hasenywe; bityo intambiro zanyu zizasenywe kandi zirimburwe, ibigirwamana byanyu bisandazwe kandi binyanyagire, intambiro z’imibavu zizamenagurwe maze ibikorwa byanyu bihinduke ubusa.

7 Nzararika abazaba bashegeshwe rwagati muri mwe, maze muzamenyereho ko ndi Uhoraho.

8 Ariko rero, nzasigaza bamwe muri mwe bazaba bacitse ku icumu bakazatatanira mu mahanga;

9 maze bazanyibukire mu mahanga aho bazaba ari imbohe, kuko nzaba namenaguye umutima wabo wararutse ukanyanga, n’amaso yabo yohotse inyuma y’ibigirwamana byabo. Bazizinukwa na bo ubwabo kubera ibibi byose bakoze n’ayo mahano yabo.

10 Bityo nimbateza ayo makuba, bazamenye ko ndi Uhoraho kuko ibyo navuze bitabaye imfabusa.’»


Ibicumuro bya Israheli

11 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: «Koma mu mashyi, udihe n’ikirenge hasi maze utere hejuru uti ’Karabaye!’ Israheli igiye kwicishwa inkota, inzara n’ibyorezo kubera amahano yose yakoze.

12 Abari kure bazicwa n’ibyorezo, naho abari bugufi bazatsembwe n’inkota. Abazaba baracitse ku icumu bazamarwa n’inzara, kuko nzabarangirizaho umujinya wanjye.

13 Muzamenyeraho ko ndi Uhoraho, igihe abazaba bashegeshwe bazaba barambaraye mu bigirwamana byabo n’iruhande rw’intambiro zabo, ku tununga duhanitse no mu mpinga z’imisozi yose, mu nsi ya buri giti gitoshye no mu nsi ya buri mushishi ubyibushye, n’aho baturiraga imibavu yo kurura ibigirwamana byabo byose.

14 Nzabacyamuriraho ikiganza cyanjye, igihugu cyabo kimwe n’aho batuye hose, hahinduke ahantu hadatuwe kuva ku butayu kugera i Ribula, bityo bazamenye ko ndi Uhoraho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan