Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 48 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imiryango ya Israheli igabana igihugu

1 Dore amazina y’imiryango ya Israheli (n’imigabane yayo): uhereye mu majyaruguru, mu cyerekezo cy’i Hetiloni ugana i Hamati n’i Hasarenani, naho igihugu cya Damasi ukagisiga mu majyaruguru, ugakikira Hamati kuva ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: uwo ni umugabane wa Dani.

2 Kuva ku rugabano rwa Dani, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Asheri.

3 Kuva ku rugabano rwa Asheri, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Nefutali.

4 Kuva ku rugabano rwa Nefutali, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Manase.

5 Kuva ku rugabano rwa Manase, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Efurayimu.

6 Kuva ku rugabano rwa Efurayimu, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Rubeni.

7 Kuva ku rugabano rwa Rubeni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Yuda.

8 Naho kuva ku rubibi rwa Yuda, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba, muzahasige umugabane w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’ubugari, ufite kandi n’uburebure nk’ubwa buri mugabane: ni ukuvuga uburebure buhereye ku rubibi rw’iburasirazuba bukageza ku urw’iburengerazuba; Ingoro ikazaba rwagati muri uwo mugabane.

9 Umugabane muzasigira Uhoraho, uzagira uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bihumbi cumi by’ubugari.

10 Abaherezabitambo ni bo bene uwo mugabane mutagatifu, ukazagira mu majyaruguru imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, no mu burengerazuba ubugari bw’imikono ibihumbi cumi; iburasirazuba uzagira ubugari bw’imikono ibihumbi cumi, naho mu majyepfo imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure: Ingoro y’Uhoraho ikazaba rwagati muri uwo mugabane.

11 Uzaba uw’abaherezabitambo banyeguriwe, ari bo bene Sadoki bakomeye ku murimo wanjye, bakirinda kugwa mu buyobe bw’Abayisraheli, mbese nk’uko abalevi babyirinze.

12 Abo rero bazahabwa umunani ku mugabane mutagatifu rwose w’igihugu, hafi y’igihugu cy’abalevi.

13 Abalevi na bo bazagira umugabane ungana n’uw’abaherezabitambo, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku mikono ibihumbi cumi by’ubugari; uburebure bwose hamwe bube imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bugari bw’imikono ibihumbi cumi.

14 Nta cyo bazashobora kugurishaho cyangwa ngo kiguranwe, kandi n’ibyeze muri ubwo butaka ntibizagire undi bihabwa, kuko bweguriwe Uhoraho.

15 Naho imikono ibihumbi bitanu bisigaye by’ubugari, ku mikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, bizaba indeka y’umugi, ibibanza byo guturamo n’inzuri z’amatungo; umugi ukazaba rwagati muri uwo mugabane.

16 Dore rero ingero z’umugi: ku ruhande rw’amajyaruguru, uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’amajyepfo ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu. Ku ruhande rw’iburasirazuba uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’iburengerazuba ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu.

17 Urwuri rw’umugi ruzagira imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyaruguru, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyepfo; rugire n’imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burasirazuba, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burengerazuba.

18 Ku mukika w’umugabane weguriwe Imana, hazasaguka ahantu h’uburebure bw’imikono ibihumbi cumi ugana mu majyaruguru, ku mikono ibihumbi cumi ugana mu burasirazuba, hakazajya hava ibitunga abakozi b’umugi.

19 Abakozi bo mu mugi bazahahinga, bazava mu miryango yose ya Israheli.

20 Umugabane wose rero uzagira imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu, mukazafata igice cy’impande enye zingana kuri uwo mugabane mutagatifu, kikazaba icy’umugi.

21 Ahasigaye hirya no hino h’umugabane mutagatifu n’indeka y’umugi hazaba ah’umwami; aho ni ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburasirazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba, no ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburengerazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba. Umwami rero azagira umugabane we iruhande rw’iyindi, maze muri yo rwagati hazabe umugabane weguriwe Imana n’ahagenewe Ingoro.

22 Bityo rero, umugabane w’abalevi n’indeka y’umugi bizaba rwagati y’ahagenewe umwami, no hagati y’igihugu cya Yuda n’icya Benyamini.

23 Ku yindi miryango isigaye; uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Benyamini.

24 Kuva ku rugabano rwa Benyamini, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Simewoni.

25 Kuva ku rugabano rwa Simewoni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku rw’iburengerazuba: ni umugabane wa Isakari.

26 Kuva ku rugabano rwa Isakari, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Zabuloni.

27 Kuva ku rugabano rwa Zabuloni, uhereye ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: ni umugabane wa Gadi.

28 Naho kuva ku rugabano rwa Gadi, ku ruhande rw’amajyepfo, urubibi ruzahere i Tamari no ku mazi ya Meriba y’i Kadeshi, rukomeze umugezi wose kugera ku nyanja Nini.

29 Ngicyo igihugu muzagabanya imiryango ya Israheli mukoresheje ubufindo, ikazaba ari yo migabane yabo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.


Amarembo ya Yeruzalemu

30 Dore rero n’amarembo y’umugi: uruhande rw’amajyaruguru y’umugi ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, hakazajya amarembo atatu.

31 Amarembo y’umugi azitirirwa amazina y’imiryango ya Israheli; mu majyaruguru hakazajya irembo rya Rubeni, irya Yuda n’irya Levi.

32 Uruhande rw’iburasirazuba na rwo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Yozefu, irya Benyamini n’irya Dani.

33 Uruhande rw’amajyepfo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Simewoni, irya Isakari n’irya Zabuloni.

34 Uruhande rw’iburengerazuba na rwo ruzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, n’amarembo atatu: irya Gadi, n’irya Asheri n’irya Nefutali.

35 Umuzenguruko wose w’umugi ukazagira imikono ibihumbi cumi n’umunani. Kuva uwo munsi kandi, umugi ukazitwa ’Uhoraho arahibereye.’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan