Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 45 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igihugu kizongera kigabanywe. Umugabane w’Uhoraho

1 Nimukora ubufindo kugira ngo mugabane igihugu, muzasige umugabane w’Uhoraho, ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu, ku bihumbi makumyabiri by’ubugari. Uwo mugabane wose uko wakabaye uzaba weguriwe Imana.

2 Muri uwo mugabane, hazapimwa ikibanza cy’Ingoro gifite impande enye zingana, zifite imikono magana atanu kuri magana atanu, ndetse bongereho n’indi mikono mirongo itanu ku mpande zose.

3 Muri uwo mugabane kandi uzapime ahantu hafite imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, ku mikono ibihumbi cumi by’ubugari, abe ari aho hazubakwa Ingoro irimo icyumba gitagatifu rwose.

4 Uwo uzaba ari umugabane weguriwe Imana, ugenewe abaherezabitambo bakora umurimo w’Ingoro, bakegera Uhoraho ngo bamuhereze. Aho ni ho bashobora kubaka amazu yabo kandi hakaba n’ahantu heguriwe Imana.

5 Ahasigaye na ho hafite imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure ku bihumbi cumi by’ubugari, hazazigamirwa abalevi bakora mu Ngoro yanjye, hazabe ahabo bature mu migi ihari.

6 Iruhande rw’uwo mugabane w’Uhoraho, bazahapima n’uwundi ufite uburebure bw’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi bitanu by’ubugari; ni ho hazagenerwa Umugi, maze Umuyisraheli wese ubishatse azahature.


Umugabane w’umwami

7 Umwami azahabwa umunani ku mpande ebyiri z’umugabane weguriwe Uhoraho n’ahagenewe Umugi. Uwo munani w’umwami uzahera ku mugabane w’Uhoraho n’ahagenewe Umugi, maze ugende ugere ku nyanja iri mu burengerazuba, naho mu burasirazuba ugere aho igihugu kigarukira.

8 Aho ni ho hazaba ah’umwami muri Israheli; bityo abami banjye ntibazongera gushikamira ukundi umuryango wanjye, bazegurire Abayisraheli n’imiryango yabo igihugu.

9 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo rwose birahagije, bami ba Israheli! Nimusigeho urwo rugomo rwanyu n’ubujura bwanyu; nimukurikize ubutabera n’ubutungane — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — murekere aho gutera hejuru umuryango wanjye, muwaka ibirenze urugero.

10 Nimukoreshe iminzani itunganye, ikibindi n’igitebo mugeresha bibe byuzuye.

11 Ikibindi n’igitebo nibigire urugero rumwe, igitebo kigire kimwe cya cumi cy’intonga n’ikibindi na cyo kibe icya cumi cy’intonga. Ibigeresho byose uko byakabaye bizajya bigereranywa ku ntonga.

12 Isikeli imwe izangana na gera makumyabiri; amasikeli mirongo itandatu azahwana na mini imwe.


Ibyerekeye amaturo

13 Dore urugero rw’amaturo muzavana ku byo mutunze: ku ntonga imwe y’ingano muzafataho kimwe cya gatandatu cy’igitebo, na kimwe cya gatandatu cy’igitebo ku ntonga y’ingano za bushoki.

14 Ku mavuta muzafataho urweso rumwe, ni ukuvuga kimwe cya cumi cy’ikibindi — koko, ikibindi kimwe gihwanye n’igitebo kimwe, maze byaba icumi bigahwana n’intonga imwe.

15 Muzafata intama imwe mu mukumbi w’intama magana abiri zo mu rwuri rwa Israheli, yaba iy’ituro, iy’igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, kugira ngo muronke imbabazi z’ibyaha. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

16 Imbaga yose y’igihugu igomba guha umwami wa Israheli ayo maturo.

17 Umwami na we azishingira ibitambo bitwikwa, andi maturo kimwe n’amaturo aseswa igihe cy’ibirori by’iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro yose y’umuryango wa Israheli. Ni we uzatanga ibikenewe mu gitambo cyo guhongerera ibyaha no mu yandi maturo, mu gitambo gitwikwa no mu bitambo by’ubuhoro, kugira ngo umuryango wa Israheli uronke imbabazi z’ibyaha.


Ibirori by’umunsi mukuru wa Pasika

18 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, uzafate akamasa katagira inenge kugira ngo uhumanure Ingoro.

19 Umuherezabitambo azafate ku maraso yako, ayasige ku nkomanizo z’umuryango w’Ingoro, ku maguni ane y’igisasiro cyo hasi y’urutambiro no ku nkomanizo z’umuryango w’igikari cy’imbere.

20 Uzabigenze utyo na none ku munsi wa karindwi w’ukwezi, ubigirira uwaba yacumuye kubera uburangare cyangwa se atabishakaga. Bityo muzaba muhongereye ubwandu bw’Ingoro.

21 Umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere uzababera umunsi mukuru wa Pasika; mu minsi irindwi muzaraya imigati idasembuye.

22 Uwo munsi, umwami azatura ikimasa ho igitambo gihongerera ibyaha, akiturire ubwe, kimwe n’imbaga yose ituye igihugu.

23 Mu minsi irindwi y’ibirori, azatura Uhoraho ibimasa birindwi n’impfizi z’intama ndwi, byose bitagira inenge, ibyo akazabikora buri munsi muri iyo uko ari irindwi; ature n’isekurume ho igitambo gihongerera ibyaha.

24 Naho ku yandi maturo: azatura akebo kamwe k’ifu kuri buri kimasa, n’akandi kebo kamwe kuri buri mpfizi y’intama, yongereho n’urweso rw’amavuta kuri buri kebo.


Ibirori by’umunsi mukuru w’Ingando

25 Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi, mu birori by’umunsi mukuru, azabigenza atyo iminsi irindwi yose, ature igitambo gihongerera ibyaha, igitambo gitwikwa, ituro ry’ifu n’iry’amavuta.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan