Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho yongera gutura mu Ngoro ye

1 Nuko anjyana ku irembo rigana mu burasirazuba,

2 mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo.

3 Iryo bonekerwa ryari rimeze nk’iryo nigeze kubona igihe Uhoraho aje gusenya umugi, cyangwa iryo nari naraboneye ku ruzi rwa Kebari. Ako kanya ngwa hasi nubamye.

4 Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro rinyuze mu irembo riteganye n’iburasirazuba.

5 Umwuka unjyana ubwo, unyinjiza mu gikari cy’imbere, maze mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro.

6 Numvaga uwamvugishaga ari mu Ngoro, naho wa muntu akaba ahagaze iruhande rwanjye.

7 Uhoraho arambwira, ati «Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose; kandi umuryango wa Israheli, bo ubwabo n’abami babo, ntibazongera kwandavuza ukundi izina ryanjye ritagatifu, nk’uko babigenje mbere. Mu by’ukuri ntibahwemye kuryandavurisha uburaya bwabo n’imva z’abami babo;

8 ntibatinye kubangikanya irembo ryabo n’iryanjye, baransatiriye, dusigara dutandukanyijwe n’urukuta gusa. Bandavuje izina ryanjye ritagatifu kubera amahano bakoraga, ari na cyo cyatumye mbarakarira, nkabarimbura.

9 None rero, nibajugunye kure yanjye amahano yabo n’intumbi z’abami babo, maze nzature muri bo iteka ryose.

10 Naho wowe, mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli wereke iyi Ngoro, maze baterwe isoni n’amahano bakoze; kandi bayipime bakurikije igishushanyo cyayo.

11 Nibaramuka batewe isoni n’iyo myifatire yabo, ubasobanurire uko Ingoro iteye n’igishushanyo cyayo, aho basohokera n’aho binjirira, imiterere n’imyubakire yayo yose, imikoreshereze yayo n’amategeko yose ayigenga. Ibyo byose uzabyandike bose babireba, kugira ngo bajye bazirikana imiterere y’iyi Ngoro n’amategeko yose ayigenga, maze babone ubuyakurikiza.

12 Ngiryo itegeko rigenga Ingoro. Iyi mpinga y’umusozi n’akarere kose kayikikije, ni ahantu hatagatifu. Nuko rero, iryo ni ryo tegeko rigenga Ingoro.»


Ibyerekeye urutambiro

13 Dore kandi n’ingero z’urutambiro zapimishijwe imikono, buri mukono wongeweho ahangana n’ubugari bw’ikiganza. Mu nsi y’igisasiro, hari urufatiro rufite umukono umwe w’ubuhagarike . . . . Hagati y’umuferege ukikije urutambiro no hasi ku gisasiro hangana n’uburebure bw’ikiganza.

14 Igisasiro ubwacyo kigabanyijemo ibice bibiri: icyo hasi gifite imikono ibiri y’ubuhagarike . . . . . icyo hejuru gifite imikono ine y’ubuhagarike . . . . .

15 Uburebure bw’urutambiro ni imikono ine, kandi hejuru yarwo hakaba amahembe ane.

16 Urwo rutambiro rufite impande enye zingana, zifite imikono cumi n’ibiri y’uburebure, kuri cumi n’ibiri y’ubugari.

17 Igisasiro cyarwo gifite imikono cumi n’ine y’uburebure, kuri cumi n’ine y’ubugari, kikagira na cyo impande enye zingana. Umuguno ukizengurutse ufite umubyimba upima igice cy’umukono n’ubuhagarike bw’umukono umwe. Amadarajya bazamukiragaho bajya ku rutambiro, yari yubatse mu burasirazuba.


Imihango yo kwegurira Imana urutambiro

18 Noneho wa muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Ngaya amabwiriza yerekeye urutambiro, akazakurikizwa umunsi barwubatse kugira ngo babashe kuruturiraho ibitambo bitwikwa no kurusesaho amaraso.

19 Igihe abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, bazanyegera ngo banture igitambouwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uzabahe akamasa kababere igitambo gihongerera ibyaha.

20 Uzafate ku maraso y’ako kamasa uyasige ku mahembe uko ari ane, ku maguni ane y’urutambiro no ku muguno urukikije, bityo uzabe urukijije icyitwa ubwandu cyose kandi uruhumanuye.

21 Ibyo nibirangira, uzafate ikimasa cy’impongano y’ibyaha, ugitwikire ahantu hitaruye, hanze y’Ingoro.

22 Ku munsi ukurikiyeho, uzature isekurume itagira inenge ho igitambo cy’impongano y’ibyaha, urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu nk’uko babigenjeje kuri cya kimasa.

23 Numara kurukiza ubwandu uzature akamasa n’impfizi y’intama byakuwe mu mashyo, byose bitagira inenge.

24 Uzabiture Uhoraho, n’abaherezabitambobabiminjagireho umunyu maze babiture Uhoraho ho igitambo gitwikwa.

25 Mu minsi irindwi yose, uzajye utura buri munsi isekurume ho igitambo gihongerera ibyaha; ikimasa n’impfizi y’intama bizaba byakuwe mu mashyo kandi bitagira inenge,

26 na byo bizaturwa muri iyo minsi irindwi. Nuko urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu, baruhumanure kandi banarutahe.

27 Icyo gihe nikirangira, ku munsi wa munani n’indi minsi izakurikiraho, abaherezabitambo bazaruturiraho ibitambo byanyu bitwikwa n’andi maturo yanyu, maze nanjye nzabibashimire. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan