Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 41 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Icyumba gitagatifu

1 Arongera anjyana mu cyumba gitagatifu, apima inkuta, zigira imikono itandatu ku ruhande rumwe n’imikono itandatu ku rundi.

2 Ubugari bw’umuryango bwari imikono icumi, naho impande zombi z’urukuta uwo muryango wari utoboreyemo, rumwe rukagira imikono itanu, urundi na rwo itanu. Apima uburebure bw’icyumba gitagatifu, bugira imikono mirongo ine kuri makumyabiri y’ubugari.


Icyumba gitagatifu rwose

3 Nuko yinjiramo imbere, apima urukuta rurimo umuryango, rugira imikono ibiri. Apima n’umuryango ubwawo, ugira imikono itandatu y’ubugari; naho impande zombi z’urukuta uwo muryango wari utoboreyemo, rumwe rukagira imikono irindwi, urundi na rwo irindwi.

4 Apima uburebure bw’icyo cyumba cya kabiri, bugira imikono makumyabiri kuri makumyabiri y’ubugari, maze arambwira ati «Aha ni Ahatagatifu rwose.»


Amazu matoya yometse ku mpande zombi z’Ingoro

5 Hanyuma apima urukuta rw’Ingoro, rugira imikono itandatu; naho andi mazu yari akikije Ingoro agira ubugari bw’imikono ine.

6 Ayo mazu agizwe n’utwumba tugerekeranye mu magorofa atatu, igorofa imwe igizwe n’utwumba mirongo itatu. Urukuta rw’imbere rw’utwo twumba rwari rwegeranye n’urw’Ingoro, ariko rutarwubakiyeho.

7 Ubugari bw’utwo twumba bwagendaga bwiyongera kuva hasi ugana ejuru, kuko ubugari bw’urukuta rw’Ingoro bwazamukaga bugabanuka. Hari kandi n’aho umuntu anyura, ashatse kuva mu nzu yo hasi ajya mu yo hagati, cyangwa se mu yo hejuru.

8 Nuko mbona ko Ingoro yari iseguwe hasi n’ikirundo cy’ibitaka kiyikikije, cyari gifite uburebure bw’imikono itandatu, kikaba ari na cyo mfatiro za twa twumba turi iruhande rw’Ingoro.

9 Hagati ya twa twumba twometse ku Ngoro

10 n’andi mazu yubatse hirya yayo, hari ikibuga gifite ubugari bw’imikono makumyabiri, kizengurutse Ingoro.

11 Imiryango yajyaga muri utwo twumba yerekeraga ahari hasigaye umwanya, umuryango umwe werekeraga mu majyaruguru, undi ukerekera mu majyepfo, maze ubugari bwayo bukaba imikono itanu.


Inzu yari iburengerazuba inyuma y’Ingoro

12 Ku ruhande rw’iburengerazuba hari hubatse inzu iteganye n’ikibuga, ikagira ubugari bw’imikono mirongo irindwi, na mirongo cyenda y’uburebure, naho umubyimba w’urukuta rwayo ukaba imikono itanu.

13 Hanyuma apima Ingoro igira uburebure bw’imikono ijana. Ikibuga na cyo wongeyeho iyo nzu n’inkike zayo, na byo bigira uburebure bw’imikono ijana.

14 Ubugari bw’uruhande rw’imbere rw’Ingoro, wongeyeho ikibuga giherereye iburasirazuba buba imikono ijana.

15 Arongera apima uburebure bw’inzu ahereye ku ruhande rw’ikibuga cyari inyuma yayo, ndetse n’amabaraza y’impande zose, bigira imikono ijana. Imbere mu cyumba gitagatifu no mu birongozi byerekera mu gikari,


Imitako y’imbere mu Ngoro

16 ku bitabo by’imiryango, ku madirishya no ku mabaraza y’impande uko ari eshatu yagendaga ateganye n’igitabo cya buri muryango, aho hose hari hakikijeho imbaho z’igiciro kuva hasi kugera ku madirishya. Ayo madirishya ubwayo na yo yari akikijeho utwuma dusobekeranye.

17 Kuva ku rwinjiriro kugera imbere mu Ngoro, ndetse no ku nkuta hose imbere n’inyuma,

18 hari hatatsweho ibishushanyo by’abakerubimu n’imikindo. Hagati y’umukerubimu n’undi hari umukindo, kandi buri mukerubimu akagira imitwe ibiri:

19 umutwe werekeraga ku mukindo w’uruhande rumwe wasaga n’uw’umuntu, uwerekera ku mukindo wo ku rundi ruhande ugasa n’uw’intare, bikaba bimeze bityo ku mpande zose z’Ingoro.

20 Ibishushanyo by’abakerubimu n’iby’imikindo byari byarabajwe mu rukuta, byaheraga hasi bikagera ndetse no hejuru y’umuryango;

21 kandi inkomanizo z’umuryango w’icyumba gitagatifu zari zifite impande enye zingana. Imbere y’icyumba gitagatifu rwose hari ikintu gisa


Urutambiro rubajwe mu biti

22 n’urutambiro rubajwe mu biti, rufite imikono itatu y’ubujyejuru, imikono ibiri y’uburebure kuri ibiri y’ubugari. Hasi yarwo mu maguni no mu mpande, hose hari habajwe mu biti. Nuko wa muntu arambwira ati «Aya ni ameza ari imbere y’Uhoraho.»


Inzugi z’Ingoro

23 Icyumba gitagatifu cyari gikinzwe n’urugi rurimo ebyiri; icyumba gitagatifu rwose na cyo ari uko.

24 Urugi rumwe rwari rugizwe n’inzugi ebyiri zikingurwa zose, n’urundi na rwo rugizwe n’inzugi ebyiri.

25 Ku nzugi z’icyumba gitagatifu hari hatatsweho ibishushanyo by’abakerubimu n’iby’imikindo, mbese rwose nk’ibyari bishushanyije ku nkuta. Imbere y’umuryango hari ibaraza risakaje imbaho.

26 Hirya no hino ku nkuta hari amadirishya ariho utwuma dusobekeranye, hatatseho n’imikindo, kimwe no ku twumba dukikije Ingoro no ku ibaraza ry’imbere y’umuryango.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan