Ezekiyeli 40 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuV. UKO INGORO Y’UHORAHO IZAMERA MU BIHE BIZAZA 1 Mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’itanu tujyanywe bunyago, ku munsi wa cumi w’ukwezi, hakaba hashize imyaka cumi n’ine umugi ufashwe, uwo munsi nyine Uhoraho anshyiraho ikiganza cye, nuko anjyanayo. 2 Muri iryo bonekerwa, anjyana mu gihugu cya Israheli maze ampagarika hejuru y’umusozi muremure cyane, wasaga n’uwubatseho umugi ahagana mu majyepfo. 3 Anjyana aho hantu, maze ngo ndebe mbona umuntu, mu maso he hasaga n’umuringa. Yari ahagaze mu marembo, akagira mu ntoki ze umugozi w’imigwegwe n’inkoni yo gupimisha. 4 Uwo muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, itegereze neza, utege amatwi kandi wite ku byo ngiye kukwereka byose, kuko ari cyo wazaniwe hano. Byongeye kandi, umenyeshe umuryango wa Israheli ibyo uri bubone byose.» Inkike ikikije Ingoro 5 Nuko mbona Ingoro y’Uhoraho yari ikikijwe n’inkike impande zose. Uwo muntu akagira mu ntoki inkoni yo gupimisha ireshya n’imikono itandatu, kandi buri mukono urengaho ahangana n’ikiganza. Apima umubyimba w’inkike uba incuro imwe y’inkoni, ubuhagarike na bwo bugira incuro imwe y’inkoni. Irembo ry’iburasirazuba 6 Hanyuma, aratambuka agana ku irembo riteganye n’iburasirazuba, azamuka amadarajya yaryo, apima uburebure bwayo bugira incuro imwe y’inkoni. 7 Buri kazu k’umurinzi kari gafite uburebure bw’incuro imwe y’inkoni ku ncuro imwe y’ubugari, naho urukuta rwatandukanyaga utwo tuzu twombi rukagira imikono itanu. Ubugari bw’irembo ry’imbere y’ikirongozi binjiriramo bajya mu nzu, bwareshyaga n’incuro imwe y’inkoni. 8 Apima ikirongozi, 9 kigira imikono umunani, n’inkuta zacyo zigira imikono ibiri. Icyo kirongozi kandi kikaba aherekera imbere mu nzu. 10 Utuzu tw’abarinzi two ku irembo ry’iburasirazuba, twari dutatu kuri buri ruhande, kandi twose tungana, n’inkuta zatwo muri buri ruhande na zo zingana. 11 Noneho apima ubugari bw’irembo bugira imikono icumi, ku mikono cumi n’itatu y’uburebure. 12 Imbere y’utuzu tw’abarinzi hari hubatse agakuta kakagira umukono umwe w’uburebure kuri umwe w’ubugari, maze buri kazu kakagira imikono itandatu kuri buri ruhande. 13 Arongera apima irembo ahereye ku rukuta rw’inyuma rw’akazu kamwe ageza ku urw’akandi biteganye, abona ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu, imiryango yatwo irebana. 14 Apima n’ikirongozi kigira imikono makumyabiri y’ubugari, cyari gikikijwe n’igikari hirya no hino y’irembo. 15 Uhereye imbere y’irembo aho binjirira, ukagera aho ikirongozi giherera, hari imikono mirongo itanu. 16 Utwo tuzu twari dufite amadirishya y’utwuma dusobekeranye; mu nkuta zatwo, kimwe no mu zindi nkuta zose, ndetse no ku kirongozi hari hakikije amadirishya, kandi buri rukuta rutatseho imikindo. Igikari cyo hanze cy’Ingoro 17 Nuko uwo mugabo anjyana mu gikari cyo hanze, ngo ndebe mbona imbuga ishashemo amabuye, ikaba yubatseho amazu akikije impande zose z’igikari; yose hamwe yari mirongo itatu. 18 Iyo mbuga yagarukiraga ku marembo yose; amabuye ayishasheho aringaniye no hasi aho buri rembo ritangirira. 19 Apima ubugari bw’icyo gikari cyo hanze, ahereye imbere ku irembo ryo hasi, ageza ku rukuta aho igikari cy’imbere gitangirira, hagira imikono ijana. Aho ni aherekera mu burasirazuba. Irembo ryo mu majyaruguru 20 Apima ubugari n’uburebure bw’irembo ryo ku gikari cyo hanze, ryarebaga mu majyaruguru. 21 Utuzu tw’abarinzi twari dutatu kuri buri ruhande rw’irembo, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo bingana n’iby’irembo rya mbere, bigira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. 22 Amadirishya, ikirongozi n’imikindo byaryo, byanganyaga ingero n’iby’irembo ryerekera mu burasirazuba. Baryinjiragamo babanje kuzamuka amadarajya arindwi, ikirongozi cyaryo kiri imbere yabo. 23 Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo riteganye n’iryo mu majyaruguru, nk’uko bimeze ku ry’iburasirazuba. Apima umwanya uri hagati y’irembo n’irindi, hagira imikono ijana. Irembo ryo mu majyepfo 24 Nuko anjyana mu ruhande rwerekera mu majyepfo, na ho hari irembo rireba mu majyepfo, maze apima utuzu, inkuta n’ikirongozi byaryo, byose bingana n’ibya mbere. 25 Irembo n’ikirongozi byari bikikijwe n’amadirishya asa n’aya mbere, iryo rembo rikagira imikono itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. 26 Ryari rifite amadarajya arindwi bazamukiraho, abanziriza ikirongozi cyaryo; ku nkuta zaryo hatatseho imikindo, umwe umwe kuri buri ruhande. 27 Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo ryerekeye mu majyepfo, apima umwanya uri hagati y’ayo marembo yombi yo mu majyepfo, abona imikono ijana. Igikari cy’imbere n’irembo ryo mu majyepfo 28 Hanyuma tunyura mu irembo ryo mu majyepfo anjyana mu gikari cy’imbere, apima iryo rembo ryari rifite ingero zingana; 29 utuzu tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo na byo byari bifite ingero zimwe. Irembo n’ikirongozi cyaryo byari bikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. 30 ( . . . ) 31 Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani. Igikari cy’imbere n’irembo ry’iburasirazuba 32 Ubwo anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu burasirazuba, apima irembo ryaho rigira ingero zingana n’iz’aya mbere. 33 Utuzu twaryo tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo, na byo bigira ingero zimwe. Irembo kimwe n’ikirongozi cyaryo byari bikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. 34 Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani. Igikari cy’imbere n’irembo ryo mu majyaruguru 35 Hanyuma anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru, araripima ringanya ingero n’aya mbere. 36 Utuzu twaryo tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo, na byo byari bifite ingero zimwe. Iryo rembo ryari rikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari. 37 Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani. Ibindi byari iruhande rw’ayo marembo 38 Hari icyumba cyakingurirwaga mu kirongozi; ari na cyo bogerezagamo amatungo agenewe guturwaho ibitambo bitwikwa. 39 Mu kirongozi hakaba ameza abiri muri buri ruhande, yari agenewe gusogoterwaho ibitambo bitwikwa, ibihongerera ibyaha n’ibyo kwigorora. 40 Ku ruhande rwo hanze, umuntu azamukiye mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri, no ku rundi ruhande aherekera mu kirongozi hakaba andi meza abiri. 41 Ubwo rero hari ameza ane ku ruhande rumwe rw’irembo, n’andi meza ane ku rundi, yose hamwe akaba umunani, ari na yo biciragaho ibitambo. 42 Usibye n’ibyo, hari n’andi meza ane akozwe mu mabuye y’amabazanyo, yakoreshwaga igihe cyo gutegura ibitambo bitwikwa; akagira uburebure bw’umukono umwe n’igice, ubugari bw’umukono umwe n’igice, n’ubujyejuru bw’umukono umwe. Ayo rero ni yo bashyiragaho ibikoresho byabaga bikenewe mu kwica ibitambo bitwikwa, kimwe n’ibindi bitambo. 43 Imigende ifite ubugari bungana n’ikiganza yari iteganyijwe impande zose z’ameza. Kuri ayo meza rero, bahashyiraga inyama ziri buturweho ibitambo. 44 Hanyuma anjyana mu gikari cy’imbere; muri icyo gikari hakaba ibyumba bibiri, kimwe cyari kiri iruhande rw’irembo ryo mu majyaruguru, riteganye n’iryo mu majyepfo, ikindi kiri iruhande rw’irembo ryo mu majyepfo, riteganye n’iryo mu majyaruguru. 45 Nuko arambwira ati «Icyo cyumba giteganye n’amajyepfo, cyagenewe abaherezabitambo bashinzwe imirimo yo mu Ngoro; 46 naho icyumba giteganye n’amajyaruguru, kikaba cyaragenewe abaherezabitambo bashinzwe imirimo yo ku rutambiro. Abo rero, ni bene Sadoki bo mu muryango wa Levi, bagenewe kwegera Uhoraho ngo bamukorere.» Igikari cy’imbere 47 Nuko apima icyo gikari cy’imbere, kigira imikono ijana y’uburebure ku ijana y’ubugari, kuko cyari gifite impande enye zingana, kikabamo n’urutambiro rwari imbere y’Ingoro. Ingoro n’ibaraza ryayo 48 Ubwo anjyana imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro, apima inkuta zarwo, abona imikono itanu kuri buri ruhande, n’ubugari bw’irembo bugira imikono itatu kuri buri ruhande. 49 Uburebure bw’urwinjiriro bwari imikono makumyabiri kuri cumi n’ibiri y’ubugari; mbere yo kurugeraho wabanzaga kuzamuka amadarajya cumi. Hafi y’inkomanizo z’umuryango, hari inkingi imwe kuri buri ruhande. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda