Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isezerano ryagiriwe imisozi ya Israheli

1 Nuko rero, mwana w’umuntu, hanurira imisozi ya Israheli, uyibwire uti «Misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Uhoraho abagezaho:

2 Ni koko umwanzi yabishongoyeho agira ati ’Awa! Ngaha ya misozi miremire kuva kera turayigaruriye!’

3 Kubera ibyo, mwana w’umuntu, hanura noneho uti ’Yemwe, misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Nyagasani Uhoraho abafitiye. Barabayogoje, mutangatangwa impande zose, mwigarurirwa n’amahanga yose n’abantu baho babishongoraho.

4 Imisozi n’imirenge yanyu, hamwe n’imihora n’ibibaya, byahindutse amatongo, imigi ntigituwe kandi amahanga ayikikije yarayisahuye, ayihindura urw’amenyo.

5 Ni yo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, mbirahijwe n’uburakari bungurumanamo, ko ngiye kwibasira ya mahanga yandi na Edomu yose uko yakabaye, bo bansuzuguye bakishimira kwigabiza igihugu cyanjye, ngo bakigarurire, banagisahure.

6 Kubera iyo mpamvu rero, hanura ku byerekeye ubutaka bwa Israheli. Uzabwire imisozi n’imirenge, imihora n’ibibaya, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Mbitewe n’uburakari bungurumanamo, ndavuze nti ’Kubera ko mwatutswe n’amahanga,

7 jyewe Nyagasani Uhoraho, ndabyiyemeje kandi mbirahiye manitse ukuboko: amahanga abakikije na yo azakorwa n’ikimwaro!’

8 Mwebwe rero, misozi ya Israheli, mugiye kugaba amashami maze murumbuke imbuto zigenewe umuryango wanjye Israheli, kuko uri hafi kugaruka.

9 Dore nje mbasanga, ndabagarukiye, mugiye guhingwa mubibweho imbuto.

10 Ngiye kubagwizaho abantu, maze umuryango wa Israheli ubakwireho wose uko wakabaye. Imigi izongera iturwe n’amatongo yubakwe.

11 Nzabagwizaho abantu n’amatungo, bizagwire kandi byororoke. Nzabaha guturwaho nka mbere, mbagirire neza kurusha hambere, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.

12 Nzatuma ubutaka bwanyu bwongera gukandagirwaho n’abantu, ari bo umuryango wanjye Israheli; muzabe isambu yabo n’umurage wabo, kandi ntimuzongera kubacuza abana babo ukundi.

13 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Kubera ko bakuvuze nabi ngo ’Israheli ni igihugu kirya abantu, gihekura abagituye’,

14 noneho ntuzongera gukenya abantu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ngo uhekure abagutuye.

15 Sinzatuma wongera gutukwa n’amahanga, cyangwa ngo usekwe n’indi miryango — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kandi ntuzongera guhekura ukundi abagutuye.»

16 Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

17 «Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo; mbese rwose imyifatire yabo imbere yanjye, yari imeze nk’ubwandure bw’umugore wahumanye.

18 None rero, ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, kimwe n’ibigirwamana bacyandurishije.

19 Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo.

20 Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ’Uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye.’

21 Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo.

22 Ngaho rero, bwira umuryango wa Israheli uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo.

23 Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo.

24 Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu.

25 Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose.

26 Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva.

27 Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye.

28 Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.

29 Nzabakiza ubwandu bwanyu bwose. Nzameza ingano kandi nzigwize, sinzongera kubicisha inzara ukundi.

30 Nzagwiza imbuto z’ibiti n’umusaruro wo mu mirima, kugira ngo amahanga atazongera kubannyega ngo muhorana inzara.

31 Ubwo rero, muzibuka ko mwari mwarayobye mugakora nabi, bibatere namwe ubwanyu kwizinukwa kubera amakosa yanyu n’amahano mwakoze.

32 Mubimenye neza — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ko atari mwebwe ngirira; ahubwo nimugire isoni, muryango wa Israheli, kandi mumwazwe n’iyo myifatire yanyu.»

33 Nyagasani Uhoraho aragira ati «Umunsi nzabahanaguraho ibyaha byanyu byose, imigi yanyu nzayiha kongera guturwa, n’amatongo yayo yubakwe bundi bushya.

34 Ubutaka bwari bwarayogojwe buzongera guhingwa, aho kuba ubutayu mu maso y’abahisi n’abagenzi.

35 Ibyo bizabatera kuvuga bati ’Iki gihugu cyari kimaze igihe ari ubutayu, none dore ni nk’ubusitani bwa Edeni; imigi yari amatongo, yarashenywe irarimburwa, none bayigize ibigo bikomeye kandi bituwe.’

36 Ubwo uzaba yarokotse mu mahanga abakikije, azamenya ko ari jye Uhoraho wongeye kubaka ibyari byasenyutse, nkongera no gutera imbuto ahari hagizwe ubutayu. Ni jye Uhoraho ubivuze, kandi ndabikoze.»

37 Nyagasani Uhoraho arongeye aravuze ati «Dore n’ibindi nzakora: nzareka umuryango wanjye unshakashake kugira ngo ngire icyo nywumarira, maze nzabahe kugwira nk’ishyo rigizwe n’abantu.

38 Koko bazaba nk’ishyo ry’amatungo yanyeguriwe, mbese nk’ishyo rikoraniye i Yeruzalemu ku minsi y’amateraniro yabo. Nguko uko imigi yanyu yari amatongo izuzuzwamo inteko z’abantu, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan