Ezekiyeli 35 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyabwiwe imisozi ya Edomu 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, hindukirira imisozi ya Seyiri maze uyihanurire ibiyerekeyeho. 3 Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaha ndakwibasiye, wowe musozi wa Seyiri, nkuramburiyeho ikiganza cyanjye nzaguhindure ubutayu. 4 Imigi yawe nzayihindura amatongo, nawe ubwawe uzahinduke ubutayu, maze umenye ko ndi Uhoraho. 5 Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze. 6 Kubera iyo mpamvu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ndahiriye ko ngiye kukuvusha amaraso kandi akazagukurikirana, kuko wayakunze azakwibasira. 7 Umusozi wa Seyiri nzawuhindura ubutayu kandi nywubuze kugendwa. 8 Imisozi yawe nzayararikaho intumbi; abantu bazagwe ku mirenge yawe, mu mibande no mu mihora yawe yose bazize inkota. 9 Nzaguhindura ubutayu budatuwe iteka ryose, imigi yawe ntizongera guturwa ukundi, maze muzamenye ko ndi Uhoraho. 10 Kubera ko wavuze uti ’Amahanga yombi n’ibyo bihugu byombi ngiye kubyigarurira bizabe ibyanjye’ kandi Uhoraho ahibereye, 11 mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzakugenzereza uko wabagenjereje, nkwiture uburakari n’ishyari wabagiriye, ubitewe n’urwango wari ubafitiye. Nzimenyekanisha mu gihugu cyawe igihe nzaba nguhana, 12 maze uzamenye ko jye, Uhoraho, numvise ibitutsi watutse imisozi ya Israheli, ugira uti ’Yahindutse amatongo, turayihawe ngo tuyirimbagure!’ 13 Agasuzuguro wanyeretse karakabije, n’amagambo atagira ingano mwamvuze byose narabyumvise. 14 Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko mu gihugu cyawe bishimye batyo bagakabya, wowe nzaguhindura ubutayu. 15 Mbese nk’uko washimishijwe no kubona umurage wa Israheli urimburwa, nanjye nzakugenzereza ntyo ! Nzaguhindura ubutayu, wowe musozi wa Seyiri, kimwe na Edomu yose uko yakabaye, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda