Ezekiyeli 34 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyabwiwe abashumba ba Israheli 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo? 3 None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo. 4 Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga. 5 Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. 6 Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hose hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitaho, nta n’uwaruhije ayashakashaka. 7 None rero, mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. 8 Mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye; 9 nimwumve noneho, mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho! 10 Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.» 11 Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho. 12 Uko umushumba yita ku matungo ye igihe aba ari hagati y’intama zibyagiye, nanjye ni ko nzita ku ntama zanjye, nzivane ahantu hose zatatanirijwe ku munsi w’ibihu n’umwijima. 13 Koko, nzazivana mu gihugu zari zirimo, nzikoranye nzivanye mu bihugu by’amahanga, maze nzigarure ku butaka bwazo. Nzaziragira ku misozi ya Israheli, mu mibande no mu turere twose dutuwe tw’igihugu. 14 Nzaziragira mu rwuri rutoshye, maze imisozi isumbya iyindi uburebure ya Israheli, ibe ikiraro cyazo. Ni ho zizaruhukira mu kiraro cyiza; zizarishe ubwatsi butoshye bwo ku misozi ya Israheli. 15 Ni jye ubwanjye uziragirira intama zanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzejye nzazibyagiza ziruhuke. 16 Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera. 17 Naho mwebwe rero, ntama zanjye, nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze : Dore ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama, nkiranure amapfizi y’intama n’amasekurume. 18 Bite se? Ntimwanyuzwe no kurisha mu rwuri rutoshye, ahubwo munyukanyuka ubwatsi busigaye! Ntimwanyuzwe no kunywa amazi y’urubogobogo, ahubwo n’asigaye muyatobesha ibinono byanyu! 19 Ubwo se murabona ko intama zanjye ari zo zigomba kurisha ubwatsi mwanyukanyutse, zikanywa n’amazi ibinono byanyu byatobye? 20 Kubera iyo mpamvu rero, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Ngaha nje gukiranura intama z’imishishe n’izinanutse. 21 Ubwo mwihaye kubyiga no gutera igitugu, intama zose zinanutse mukazitsimbisha amahembe, mukageza n’aho muzisuka hanze zigatatana, 22 ngiye kuza gukiza intama zanjye kugira ngo zitazongera gushimutwa bibaho; ngiye gukiranura inyagazi n’izindi ntama.’ 23 Abo mu bushyo bwanjye nzababonera umushumba mbamushinge abaragire; umugaragu wanjye Dawudi ni we uzabaragira, ababere umushumba. 24 Jyewe Uhoraho, nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawudi abe igikomangoma rwagati muri bo. Nguko uko jye Uhoraho mbivuze. 25 Nzagirana na bo isezerano ry’amahoro, nzirukane inyamaswa z’inkazi mu gihugu. Bazatura mu butayu nta mpungenge, biryamire no mu mashyamba. 26 Nzabatuza impande z’umusozi wanjye, nzagushe imvura igihe cyayo maze bazayibonereho umugisha. 27 Ibiti mu murima bizera imbuto zabyo, ubutaka butange umusaruro; bazabeho mu mutekano ku butaka bwabo. Bityo bose bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba naciye ingoyi zabo, nkabagobotora mu biganza by’ababishaga agahato. 28 Ntibazongera ukundi kuba umunyago w’amahanga, n’inyamaswa zo mu gihugu ntizizongera kubarya bibaho, maze bazibereho mu ituze nta kibakanga. 29 Nzabaha imirima izwiho kurumbuka, ntibazongera ukundi kwicirwa n’inzara mu gihugu, kandi ntibazongera gutukwa n’abanyamahanga. 30 Nuko bazamenye ko ari jye Imana yabo nkabana na bo — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — banamenye ko n’ab’inzu ya Israheli bose ari umuryango wanjye. 31 Namwe rero, ntama zanjye, muri ishyo ry’abantu niragirira — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze jye nkaba Imana yanyu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda