Ezekiyeli 32 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuFarawo agereranywa n’ingona 1 Mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, ririmbira Farawo, umwami wa Misiri, indirimbo y’amaganya. Uzamubwire utya: Wari nk’icyana cy’intare mu maso y’amahanga, wari umeze nk’ingona mu mazi magari, wakinira mu nzuzi zawe, amazi ukayatera hejuru n’amaguru yawe, maze yose ukayahindura imivumba. 3 None rero Nyagasani Uhoraho aragira ati ‘Nzagutega umutego wanjye amahanga menshi yakoranye, maze bazagukurubanire muri uwo mutego wanjye. 4 Nzakuroha ku butaka, nkujugunye ku gasi; nzakumanuriraho ibisiga byose byo mu kirere, nkugaburire inyamaswa zose zo ku isi zihage. 5 Nzanika inyama zawe ku misozi, ibibaya mbyuzuze ibisigazwa byawe. 6 Igihugu kizuhirwa amaraso akuvamo nk’imivu, azatembe ku misozi, maze asendere mu mikokwe. 7 Igihe uzaba umaze kuzima, nzatwikira ijuru nzimye n’inyenyeri, izuba nzaritwikiriza ibicu, n’ukwezi koye kuzongera kumurika ukundi. 8 Nzazimya ibinyarumuri byose byo mu kirere ku mpamvu yawe, igihugu cyawe ngiteze umwijima w’icuraburindi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. 9 Nzashavuza imitima y’abantu b’amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, no mu bihugu utigeze umenya. 10 Nzatera amahanga menshi gukuka umutima ku mpamvu yawe n’abami bayo bashye ubwoba, igihe nzaba mbanguye inkota yanjye mu maso yabo. Bazahinda umushyitsi ubudatuza kuri uwo munsi w’ukurimbuka kwawe, buri muntu arwana ku magara ye; 11 kuko Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Inkota y’umwami w’i Babiloni izagukurikirana. 12 Abantu bawe batagira ingano nzabarimbuza inkota y’intwari ku rugamba, ari bo banyarugomo kurusha andi mahanga; bazacishe bugufi ubwirasi bwa Misiri n’abantu bayo bose bazabatsembe. 13 Nzatsemba amatungo yose ya Misiri ari ku nkombe z’amazi magari; bityo nta kirenge cy’umuntu cyangwa ikinono cy’amatungo kizongera kuyavurunga ukundi. 14 Nuko rero nzahe amazi yayo gutuza, inzuzi zayo nzihe gutemba zinyerera nk’amavuta. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. 15 Igihe igihugu cya Misiri nzaba nagihinduye ubutayu kizamburwa ibyo cyari gitunze, n’igihe nzarimbura abagituye bose, ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ 16 Ngiyo indirimbo y’amaganya izaririmbwa n’abakobwa bo mu mahanga; bakazayiririmba baganya kubera Misiri n’imbaga yayo yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Farawo amanurirwa ikuzimu 17 Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18 «Mwana w’umuntu, ngaho boroga: uririre imbaga ya Misiri, ufatanyije n’abakobwa bo mu mahanga, maze mubamanurire ikuzimu. Dore nzahabamanurira, basangeyo abandi bose barambitswe mu rwobo. 19 Yemwe, mbaga ya Misiri, mwikwibwira ko hari icyo murusha andi mahanga! Ngaho rero, manuka urambarare hamwe n’abatagenywe, 20 rwagati mu bicishijwe inkota. Bakuye inkota mu rwubati, ikubita Misiri hamwe n’imbaga yayo yose. 21 Iyo ngiyo ikuzimu abari intwari zikomeye, bazabwira Farawo bati ‘Wowe n’abafasha bawe nimumanuke, murambarare hamwe n’abatagenywe bicishijwe inkota.’ 22 Dore umwami wa Ashuru, hamwe n’ingabo ze zose zikikije imva ye, bose bicishijwe inkota. 23 Imva ye bayicukuye mu rwobo rurerure, ingabo ze zirayikikiza. Mbega ngo barazira inkota, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima! 24 Dore n’umwami wa Elamu hamwe n’abantu be bakikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo. 25 Dore n’umwami wa Elamu, hamwe n’imbaga ye ikikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo, bashyirwa hagati y’izo ntumbi. 26 Dore umwami wa Mesheki n’uwa Tubali n’imbaga zabo zose zikikije imva zabo. Abo bose ni abatagenywe bazize inkota, kuko bakwije iterabwoba mu gihugu cy’abazima. 27 Ntibarambaraye hamwe n’intwari za kera, zo zamanukiye ikuzimu zitwaje intwaro, zigasegurwa inkota zazo, zigasasirwa ingabo zazo, kuko iterabwoba ryari rikiri ryose mu gihugu cy’abazima. 28 Naho wowe uzatsembwa, urambarare hagati mu batagenywe bicishijwe inkota. 29 Dore na Edomu, abami bayo n’ibikomangoma byayo byose; n’ubwo bari intwari bwose, ngaba na bo bashyizwe mu bicishijwe inkota. Barambaraye mu batagenywe, hamwe n’abamanukira mu rwobo. 30 Dore n’ibikomangoma byose byo mu majyaruguru, Abanyasidoni bose bamanukanye n’abishwe kubera iterabwoba ryaturukaga ku mbaraga zabo. Abo batagenywe bakozwe n’isoni, barambaraye mu bicishijwe inkota, kandi bajyanye n’ikimwaro cyabo hamwe n’abamanukira mu rwobo. 31 Farawo rero, azabitegereza ahumurizwe no kubona iyo mbaga. 32 Koko kandi, Farawo n’ingabo ze zose bazicishwa inkota, bazamurambika mu batagenywe, hamwe n’abicishijwe inkota. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda