Ezekiyeli 30 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmunsi Uhoraho azibasira igihugu cya Misiri 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nimuboroge muvuga muti ’Mbega umunsi!’ 3 Kuko umunsi wegereje, umunsi w’Uhoraho ukaba uri hafi. Uzaba umunsi ubuditse ibihu, icyo gihe amahanga azaba asakiwe. 4 Inkota izayogoza Misiri, igihugu cya Kushi kizashya ubwoba, igihe intumbi zizaba zararikwa mu Misiri, bakayinyaga ubukire bwayo n’imfatiro zayo zikarimburwa. 5 Kushi, Puti na Ludi, Arabiya yose, Kubi n’abatuye ibihugu byunze ubumwe bose bazicishwa inkota. 6 Dore uko Uhoraho avuga: Abari bashyigikiye Misiri bazacisha make, ubwirasi bushingiye ku mbaraga buyoyoke; guhera i Megidoli kugeza i Siyeni — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bazashirira ku nkota. 7 Bazarimburwa kimwe n’ibihugu byarimbuwe, imigi yabo ibarirwe mu yasenyaguritse. 8 Nuko bazamenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzateza Misiri inkongi y’umuriro, n’abayishyigikiye bose nkabahashya. 9 Uwo munsi, nzohereza itumwa mu mato, zijye guhungabanya umutekano muri Kushi; abayituye bazashya ubwoba, kuri uwo munsi wa Misiri. Ni koko kandi, ngibi biregereje! 10 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Nzatsemba imbaga y’Abanyamisiri mbigirishije ukuboko kwa Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni. 11 We n’abantu be b’ababisha kurusha andi mahanga, bazazanwa no kuyogoza igihugu. Bazakura inkota barwanye Misiri, igihugu bacyuzuzemo intumbi. 12 Nzakamya inzuzi za Misiri, igihugu nkigurishe n’abagome; ntsembe igihugu n’ibyo gitunze byose mbigirishije ukuboko kw’abanyamahanga. Jyewe Uhoraho ndabivuze. 13 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Ngiye gutsemba burundu ibigirwamana, mvaneho ibishushanyo by’i Nofu; ndetse nta n’igikomangoma kizongera kubaho ukundi mu gihugu cya Misiri. Ngiye guteza ubwoba igihugu cya Misiri. 14 Nzayogoza Patorosi, Sowani nyiteze inkongi y’umuriro, naho umugi wa No nywucire uruwukwiye. 15 Nzamarira uburakari bwanjye kuri Sini, ikigo gikomeye cyo mu Misiri; nzatsembe n’imbaga itabarika yo muri uwo mugi wa No. 16 Igihugu cya Misiri nzagiteza inkongi y’umuriro; i Sini bagire umubabaro ukomeye, umugi wa No nywucemo icyuho, naho Nofu amazi ayisenderemo. 17 Abasore b’i Oni n’i Pibezeti bazicishwa inkota, n’imigi ubwayo izatwarwe bunyago. 18 I Tafunesi umuseke ntuzakeba, igihe nzaba nakuyeho uburetwa bwa Misiri, n’ubwibone baterwa n’imbaraga zayo bukarangira. Igicu kizayibundikira, maze abakobwa bayo bajyanwe bunyago. 19 Nguko uko nzacira Misiri uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.» 20 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 21 «Mwana w’umuntu, navunaguye ukuboko kwa Farawo, umwami wa Misiri, none dore nta n’umwe watekereje komora igikomere cye ngo agipfuke, kugira ngo nibura yongere kugira imbaraga zo kurwanisha inkota. 22 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Dore ngiye kwibasira Farawo, umwami wa Misiri, muvunagure amaboko yombi, ukwari kuzima kimwe n’ukwavunitse, maze muteshe inkota iri mu kiganza cye, yiture hasi. 23 Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu. 24 Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, nshyire inkota yanjye mu kiganza cye. Nzavunagura amaboko ya Farawo maze azacure umuborogo boshye ujya gupfa. 25 Nzakomeza amaboko y’umwami w’i Babiloni, naho aya Farawo azacike intege; bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nashyize inkota yanjye mu biganza by’umwami w’i Babiloni, akayibangura ngo arwanye igihugu cya Misiri. 26 Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda