Ezekiyeli 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho rya ! Icyo gitabo weretswe, kirye; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli.» 2 Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya. 3 Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.» Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki. 4 Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye. 5 Singutumye ku muryango uvuga ururimi rutumvikana cyangwa se rukomeye kurwumva, ahubwo ngutumye ku muryango wa Israheli. 6 Si ku miryango myinshi ivuga ururimi rutumvikana, kandi rukomeye kurwumva ku buryo mutakumvikana — kuko iyo aba ari bo nari ngutumyeho bajyaga kukumva — 7 nyamara umuryango wa Israheli uzanga kugutega amatwi, kuko nyine udashaka kunyumva. Koko rero, abo mu muryango wa Israheli ni abantu b’umutwe ukomeye n’umutima unangiye. 8 None dore umutwe wawe nywukomeje nk’uwabo, n’agahanga kawe nk’akabo; 9 ngukomeje nka diyama ikomeye kurusha urutare. Ntuzabatinye cyangwa ngo udagadwe imbere yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.» 10 Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, amagambo yose nkubwira ujye uyakira mu mutima wawe, uyatege amatwi yawe yombi, 11 maze usange abana b’umuryango wanjye bajyanywe bunyago, uyababwire. Bakumva cyangwa batakumva, uzababwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze.’» 12 Nuko ntwarwa n’umwuka, maze numva inyuma yanjye urusaku rw’umuririmo ukaze w’ijwi rigira riti «Uhoraho Nyirikuzo nasingirizwe mu Ngoro ye !» 13 Urwo rusaku rwari urw’amababa y’ibinyabuzima yakubitanaga, urw’inziga zari iruhande rwabyo n’urw’induru ikaze. 14 Hanyuma umwuka uranterura uranjyana, ngenda nshavuye kandi ntengurwa, ari na ko ikiganza cy’Uhoraho kinshikamiye bikomeye. 15 Nuko ngera i Telabibu, aho abajyanywe bunyago bari batuye hafi y’uruzi rwa Kebari; marana na bo iminsi irindwi, meze nk’uwakutse umutima. Umuhanuzi ashinzwe kuburira Israheli 16 Nyuma y’iminsi irindwi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 17 «Mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe rero uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye. 18 Nindamuka mbwiye umugome nti ’Ugiye gupfa’, maze ntumuburire, ntugire icyo umubwira kugira ngo areke imyifatire ye mibi maze abeho, uwo mugome azapfa azize amakosa ye, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye. 19 Naho nuramuka uburiye uwo mugome, ariko ntahinduke ngo azibukire ubugome bwe n’imyifatire ye mibi, azapfa azize amakosa ye, nyamara wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe. 20 Niba umuntu w’intungane ateshutse ku butungane bwe agakora ikibi maze nkamutega umutego, azapfa kuko utamuburiye. Azapfa azize icyaha cye nta no kwibuka ukundi ubutungane yagize, ariko ni wowe nzaryoza amaraso ye. 21 Nyamara nuburira intungane ngo idacumura kandi nticumure, izabaho ibikesha ko yaburiwe, kandi nawe uzaba ukijije ubugingo bwawe.» II. MBERE Y’UKO YERUZALEMU ITERWA Ezekiyeli aba ikiragi 22 Ubwo nari aho ngaho, ububasha bw’Uhoraho bunsesekaraho maze arambwira ati «Haguruka ujye mu kibaya, mfite icyo mpakubwirira.» 23 Nuko ndahaguruka nerekeza mu kibaya, mbona ikuzo ry’Uhoraho rihaganje, rimeze rwose nk’iryo nabonye ku nkombe y’uruzi rwa Kebari, maze nitura hasi nubamye. 24 Ubwo umwuka unyinjiramo, urampagurutsa maze urambwira, uti «Genda wikingirane mu nzu.» 25 Wungamo uti «Umva rero, mwana w’umuntu, abantu bagiye kugushyira ku ngoyi, bakubohe maze woye kuzongera kubasanga ukundi. 26 Nanjye nzafatisha ururimi rwawe mu rusenge rw’akanwa, uzabe ikiragi ubutazasubira kubatonganya ukundi, kuko ari inyoko y’ibirara. 27 Ariko igihe nzaba ngize icyo nkubwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti ’Ni ko Nyagasani Imana avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka kandi niyirorerere, kuko ari inyoko yararutse.’ |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda