Ezekiyeli 29 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyabwiwe Misiri 1 Mu mwaka wa cumi, ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, hindukirira Farawo, umwami wa Misiri; umuhanurire ibimwerekeyeho, we n’igihugu cye cya Misiri. 3 Mubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye kukwibasira, Farawo, mwami wa Misiri, wowe umeze nk’ingona nyamunini, irambaraye rwagati mu nzuzi zawe, ukaba waravuze uti ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’ 4 Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe, amafi y’inzuzi zawe nyakomekeho, ngukure mu nzuzi zawe, n’amafi yazo yose uko yakabaye, akometseho, 5 nkunage mu butayu n’amafi y’inzuzi zawe zose, uzagwe ku gasi ubutagira ukuraruza cyangwa uguhamba. Nzakugabiza inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere, 6 nuko Abanyamisiri bazamenye ko ndi Uhoraho: bo Israheli yishingikirijeho bakayibera nk’inkoni y’urubingo, 7 bayifata ikabavunikira mu ntoki, ikabahinguranya urutugu; bayicumba ikavunagurika, igatuma bacika umugongo.’» 8 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati «Dore nguterereje inkota kugira ngo ikumare ku bantu no ku matungo. 9 Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu n’amatongo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho kuko wavuze ngo ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’ 10 Kuva ubu rero ndakwibasiye wowe n’inzu zawe: igihugu cya Misiri nzagihindura amatongo n’ubutayu, uhereye i Migidoli ukagera i Siyeni no ku rugabano rwa Kushi. 11 Nta kirenge cy’umuntu cyangwa urwara rw’inyamaswa bizongera kuhakandagira, igihugu kizamare imyaka mirongo ine yose kidatuwe. 12 Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu rwagati mu bindi bihugu byayogojwe; imigi yacyo nyihindure amatongo hagati y’indi migi yashenywe, igihe cy’imyaka mirongo ine yose. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu. 13 Koko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nyuma y’imyaka mirongo ine, nzakorakoranya Abanyamisiri mbavane mu mahanga bari batataniyemo; 14 nzagarura Abanyamisiri bari bajyanywe bunyago, mbatuze bundi bushya mu gihugu cya Patorosi, ari cyo gihugu cyabo kavukire, maze bashinge ingoma yoroheje. 15 Misiri izaba igihugu cy’intege nke kurusha ibindi byose, kireke kuzongera guhagurukira amahanga. Nzagicisha bugufi kugira ngo kitazava aho cyongera gushikamira amahanga ukundi. 16 Ntikizongera kwiringirwa n’umuryango wa Israheli, kuko byawibutsa ikosa wagize igihe wisunze Misiri; bityo bazamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho’» 17 Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18 «Mwana w’umuntu, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yagabye igitero gikomeye, agambiriye gutera Tiri. Imitwe y’ingabo ze zose yamyotseho imisatsi n’intugu zose zirakobagurika; nyamara ari we ari n’ingabo ze, icyo gitero yagabye muri Tiri nta n’umwe cyagize icyo kimarira. 19 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga, ati ’Dore igihugu cya Misiri nkeguriye Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni. Azakinyaga ubukire bwacyo, agitware iminyago, ibyo azagisahura byose bizabe igihembo cy’ingabo ze. 20 Mugabiye igihugu cya Misiri ho ingororano y’umuruho azaba yagize — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kuko ari jye bazaba bakoreye. 21 Uwo munsi nzagoborera umuryango wa Israheli ububasha bukomeye, hanyuma nawe, mwana w’umuntu, nguhe ubushobozi bwo kuvugira rwagati muri bo; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda