Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 28 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyabwiwe umwami w’i Tiri

1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2 «Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo: Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati; nyamara kandi uri umuntu nturi Imana, n’ubwo wigereranya n’Imana bwose.

3 Wigize umuhanga utambutse Daneli, dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa.

4 Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite, wagwije umutungo, zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe.

5 Ubwenge bwawe n’ubucuruzi, byatumye wongera umutungo wawe, maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza!

6 Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Kuko wigereranyije n’Imana,

7 ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi. Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe, icyubahiro cyawe bagihindanye.

8 Bazakuroha mu rwobo, maze upfire rubi mu nyanja nyirizina.’

9 Uzongera se uvuge ngo: Ndi Imana, igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye? Oya da! Nturi Imana, ahubwo uri umuntu, ndetse uri mu maboko y’abagusogota.

10 Uzapfa urw’abatagenywe ugwe mu maboko y’abanyamahanga, kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.’»


Amagorwa azagwirira umwami w’i Tiri

11 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

12 «Mwana w’umuntu, ririmba indirimbo y’amaganya yerekeye umwami w’i Tiri. Uzamubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Wahoze uri intangarugero mu butungane, wuje ubuhanga, ukagira n’ubwiza buhebuje,

13 ugatura muri Edeni, ubusitani bw’Imana. Wari wisesuyeho igishura gitatse amabuye y’agaciro: irya sarudoni, topazi, diyama, kirisolite, na onigisi, irya yasipi, safiri, malakita na emerodi; ingoma n’imyirongi byawe bitatswe na zahabu, ibyo byose byarateguwe umunsi w’iremwa ryawe.

14 Wowe wari umukerubimu urambuye amababa, naragushyiriyeho kuba umurinzi. Wari ku musozi mutagatifu w’Imana, ukagenda rwagati mu makara agurumana.

15 Imyifatire yawe iba intangarugero kuva ukiremwa, kugeza ubwo utahuwemo ubwo bugome.

16 Kubera imihihibikano y’ubucuruzi bwawe, wigwijemo ubugome n’ibyaha; ni bwo nguhanantuye hejuru y’umusozi w’Imana, nkugira igicibwa, wowe, mukerubimu nari narashyiriyeho kuba umurinzi, nkwirukana rwagati mu makara agurumana.

17 Ubwiza bwawe bwaguteye kwirata, ubwamamare bwawe bukuyobya ubwenge; ubwo mpera ko nkwesa hasi, ngutangaza imbere y’abami ngo bagushungere.

18 Kubera ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuje uburiganya, wandavuje amasengero yawe. Ni cyo cyatumye nguhemberamo umuriro, urashya urakongoka, nguhindura ivu ku isi mu maso y’abakurebaga bose.

19 Amahanga yose yari akuzi yakutse umutima, kubera ko wahindutse ikintu giteye ubwoba, kandi ukaba utazongera kubaho ukundi!’»


Ibyabwiwe Sidoni

20 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

21 «Mwana w’umuntu, hindukirira Sidoni maze uyihanurire ibiyerekeyeho.

22 Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Dore ngiye kukwibasira, wowe Sidoni, iwawe ni ho ngiye guherwa ikuzo. Bazamenya ko ndi Uhoraho, ubwo nzacira Sidoni uruyikwiye, nkayerekaniraho ubutungane bwanjye.

23 Nzayiteza icyorezo, amayira yayo atembemo amaraso. Abantu bazagwa mu mugi rwagati, bishwe n’inkota ziturutse impande zose, maze bamenyereho ko ndi Uhoraho.’


Israheli ihumurizwa

24 Umuryango wa Israheli ntuzongera kugira amahwa n’imifatangwe bihanda, biturutse mu bayikikije bayisuzugura; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.

25 Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Igihe nzakoranya umuryango wa Israheli mbavanye mu mahanga batataniyemo, nzagaragariza muri bo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga; bazature ku butaka nahaye Yakobo, umugaragu wanjye.

26 Bazahatura mu ituze, biyubakire amazu batere n’imizabibu, maze bibereho mu mutekano. Icyo gihe ababakikije bose banabasuzugura nzabacira urubakwiye, maze bamenyereho ko ndi Uhoraho, Imana yabo.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan