Ezekiyeli 27 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAndi maganya atewe n’ukurimbuka kwa Tiri 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Nawe rero, mwana w’umuntu, ririmbira Tiri indirimbo y’amaganya. 3 Uzabwire Tiri uti ’Wowe wubatswe ku masangano y’inyanja, ukaba iguriro ry’amahanga n’ibirwa bitabarika, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Tiri, wowe wirataga uvuga ngo «Meze nk’ubwato bw’akataraboneka!» 4 Imipaka yawe yageraga mu nyanja rwagati; abubatsi bawe baragutatse ubwiza buhebuje. 5 Impande zawe zose zubatswe n’imbaho zabajwe mu mizonobari y’i Seniri. Muri wowe hagati bahashinze inkingi ndende yatoranyijwe mu masederi yo muri Libani. 6 Ingashya zawe zari zarabajwe mu mishishi y’i Bashani, naho abasare bawe bakicara ku ntebe zakozwe mu masederi yo mu birwa by’Abakitimu, ziriho imitako yabajwe mu mahembe y’inzovu. 7 Imyenda ya hariri yo mu Misiri itatseho imirimbo ni yo wagize ibendera n’amahema yawe, ubishumika ku nkingi ngo bihuhwe n’umuyaga; naho ibicuruzwa byawe ukabitwikiriza ay’umuhemba n’umutuku wakuye mu birwa bya Elisha. 8 Tiri we, abaturage b’i Sidoni n’i Arubadi barakugashyaga, maze abanyabwenge bawe bakakubera abasare. 9 Abakuru b’i Gebali n’abanyabukorikori baho, babaga bari aho ngo bagusane aho wangiritse. Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo, babaga iwawe bazanywe n’ubucuruzi. 10 Abo mu Buperisi, ab’i Ludi n’ab’i Puti bari abarwanyi b’intwari mu ngabo zawe, bagashyingura iwawe ingabo n’ingofero zabo z’ibyuma, byaguheshaga ishema. 11 Abantu b’i Arubadi bahoraga bakikije inkike zawe, Abanyagemadi bakarinda iminara yawe. Bamanikaga ingabo zabo ku nkike zawe, bityo bakarushaho kunoza ubwiza bwawe. 12 Ab’i Tarishishi baguranye nawe ibyiza byinshi, baguha imitwaro ya feza, ibyuma, itini na porombi. 13 Yabani, Tubali, na Mesheki mwarahahiranaga, bakuzaniraga abacakara n’ibintu byacuzwe mu muringa, bakabigurana ibicuruzwa byawe. 14 Abantu b’i Betitogaruma baguhaga amafarasi y’intambara n’inyumbu, 15 ab’i Dedani na bo mugahahirana; n’abo mu birwa bitabarika bari abaguzi bawe, bakakwishyura amahembe y’inzovu n’ibiti by’ubwoko. 16 Abantu b’i Aramu na bo baguranaga nawe ibintu kubera ko wari utunze ibintu byinshi; bakaguha amabuye y’agaciro n’imyenda y’imihemba, ibintu bitatse amabara n’ubudodo bunoze, ibirezi n’inigi zibengerana. 17 Yuda n’igihugu cya Israheli na bo mwarahahiranaga, bakakuzanira ingurane y’ingano z’i Miniti, uburo n’ubuki, amavuta n’imibavu. 18 Ab’i Damasi baguranye ibintu nawe, kubera ko wari ukize, utunze ibintu by’amoko yose, bakuzaniraga divayi y’i Heliboni n’ubwoya bw’intama z’i Sahari. 19 Abantu b’i Wedani n’ab’i Yabani, kuva Uzeli, baguhaga ibintu bicuzwe mu byuma n’ibiti by’imibavu; 20 ab’i Dedani bakakugurishaho imyenda isaswa ku mafarasi. 21 Arabiya yose n’ibikomangoma byose by’i Kedari, na bo bari abaguzi bawe bakakwishyura abana b’intama, amapfizi y’intama n’amasekurume y’ihene. 22 Abacuruzi b’i Sheba n’ab’i Rama mwarahahiranaga, ibicuruzwa byawe bakabigurana imibavu ihumura neza, amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose ndetse na zahabu. 23 Abantu b’i Harani, ab’i Kane n’ab’i Edeni, abacuruzi b’i Sheba, ab’i Ashuru n’ab’i Kilimadi, bose bahahiranaga nawe. 24 Bacuruzaga mu masoko yawe imyambaro y’igiciro, ibishura by’imihemba n’imitako myinshi, imyenda y’amabara menshi n’ibiziriko bikomeye. 25 Amato y’i Tarishishi yogogaga inyanja ajyanye ibicuruzwa bikugenewe, nawe ubwawe wari nk’ubwato mu nyanja rwagati, wuzuye ibicuruzwa kandi unaremerewe. 26 Abasare bawe bagushoye mu mazi magari, umuyaga w’iburasirazuba ugusandariza mu nyanja nyirizina. 27 Ubukire bwawe, ibicuruzwa byawe n’ibindi bintu wari wikoreye, abasare n’abatware bawe, abasannyi n’abacuruzi bawe, abasirikare n’abagenzi bose utwaye, bagiye kurokera mu nyanja ku munsi w’ukurohama kwawe! 28 Ubwo inkombe zihinde umushyitsi, zumvise induru y’abasare bawe. 29 Nuko abashinzwe kugashya bose bururuke mu mato yabo, mbese abasare bose bambukaga inyanja bigumire imusozi. 30 Dore baratera hejuru bakuririra, baraboroga cyane bababaye. Baritumurira umukungugu mu mutwe, maze bakigaragura mu ivu. 31 Bariharanguza kubera wowe, bakenyere n’ibigunira, umubabaro wabo ubateye kukuririra, baraboroga bikabije. 32 Mu kababaro kabo n’agahinda bafite baracura imiborogo, bakakuririra bagira bati ’Ni nde wari ukwiriye kugereranywa na Tiri, iyo yabaga iri mu nyanja rwagati?’ 33 Iyo wabaga womokanye ibicuruzwa byawe, wahazaga amahanga atagira ingano, ubukire bwawe bwinshi n’ibyo utunze, bigakungahaza abami b’isi. 34 None dore wajanjaguriwe n’imivumba mu mazi magari, imitwaro yawe n’abagenzi birohamana nawe. 35 Abatuye ibirwa bakutse umutima kubera ibikubayeho, abami babo batashywe n’ubwoba, barasuhererwa. 36 Abacuruzi b’amahanga baragukubitira akavugirizo, kuko wahindutse ikintu giteye ubwoba, kandi ukaba utazongera kubaho ukundi.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda