Ezekiyeli 26 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyabwiwe Tiri 1 Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, kubera ko Tiri yishongoye kuri Yeruzalemu, ivuga ngo: Awa! Urangarukiye, wa mugi wari ihuriro ry’amahanga! kandi n’ubukire bwawo burayoyotse, 3 ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Dore ngiye kukwibasira, wowe Tiri, ngiye kuguteza amahanga menshi, akwiroheho nk’uko inyanja ivubura imivumba yayo. 4 Bazasenya inkike za Tiri, bahirike iminara yayo, nanjye nzakubure umukungugu wabyo, mpahindure urutare rw’umwiyanike. 5 Izaba nk’imbuga banikaho inshundura rwagati mu nyanja — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi arabihamya — izaba umunyago w’amahanga. 6 Abakobwa bayo bari mu gasozi bazicishwa inkota, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’ 7 Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Dore i Tiri mpohereje Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni n’umwami w’abami, ahatere aturutse mu majyaruguru, afite amafarasi, amagare y’intambara, ingabo n’imbaga nyamwinshi y’abantu. 8 Abakobwa bawe bari mu gasozi azabicisha inkota, azagukikiza imikingo miremire, akurundeho n’imigina y’ibitaka, akuzengurutseho n’urukuta rwo kwikingira. 9 Inkike zawe azazisenyesha ingiga zikoze nk’ubuhiri, iminara yawe ayirimbuze intwaro ze. 10 Amafarasi ye atagira ingano azagutumuriraho umukungugu ukurengeho, inkike zinyeganyezwe n’urusaku rw’amafarasi, n’urw’amagare yabo igihe bazaba binjira mu marembo, nk’uko biroha mu mugi baciyemo icyuho. 11 Amafarasi ye azangiza imihanda yawe n’ibinono byayo, abantu bawe azabicishe inkota, arimbure n’inkingi zawe zikomeye. 12 Bazakunyaga ibyo wari utunze, basahure n’ibicuruzwa byawe, bazasenya inkike zawe, n’amazu yawe meza bayarimbagure, amabuye n’ibiti bikubatse babirohe mu mazi, ndetse n’ishingwe ryose. 13 Nzazibya abaririmbaga basakuza, n’ijwi ry’inanga zawe ntirizongera kumvikana ukundi. 14 Nzakugira urutare rw’umwiyanike, nguhindure imbuga banikaho inshundura, maze we kuzongera kubakwa bibaho. Uwo ni Uhoraho ubivuze kandi arabihamya!» Amaganya atewe n’ukurimbuka kwa Tiri 15 Dore Nyagasani Uhoraho arabwira Tiri, ati «Aho ibirwa ntibizahinda umushyitsi, nibiramuka byumvise urusaku rw’ukurimbuka kwawe n’imiborogo y’inkomere zawe, n’amarorerwa y’ubwicanyi mu nkike zawe? 16 Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, bakuremo ibishura byabo, biyambure n’imyambaro yabo itatse. Bazatahwa n’ubwoba bicare hasi, batengurwe ubutitsa kandi bagwe mu kantu kubera ibikubayeho. 17 Bazatera indirimbo y’amaganya bagira bati ’Dore ishyano re! Warimbutse wiroha mu nyanja, wa mugi w’icyamamare, nyamara wari igikomerezwa ku nyanja, wo n’abaturage bawo, ugakwiza iterabwoba mu bihugu byose.’ 18 Koko rero ibirwa birahinda umushyitsi ku munsi w’ukurimbuka kwawe, n’ibirwa byo mu nyanja bihagaritse umutima kubera itsiratsizwa ryawe.’ 19 Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Igihe nzaba nakurimbuye umeze nk’imigi itagituwe, nzaguteza imivumba n’amazi menshi bikurengeho, 20 nguhirikire mu rwobo uhasange abagiyeyo mbere, nzagutuza ikuzimu mu matongo ya kera, ubane n’abapfuye, kugira ngo utazagaruka ukongera gutura mu gihugu cy’abazima. 21 Nzaguhindura ikintu giteye ubwoba kandi ntuzongera kubaho ukundi. Bazagushakashaka, ariko ntibazongera kukubona ukundi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda