Ezekiyeli 24 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuhanuzi amenyesha ko Yeruzalemu yagoswe 1 Nuko mu mwaka wa cyenda, ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, andika itariki y’uyu munsi, kuko uyu munsi nyine umwami w’i Babiloni yateye Yeruzalemu. 3 Cira uyu mugani iyo nyoko y’ibirara, ubabwire uti «Nyagasani aravuze ngo: Shyira inkono ku ziko, numara kuyishyiraho, uyisukemo amazi. 4 Uyishyiremo intongo z’inyama, intongo zose z’akaguru n’iz’akaboko, wuzuzemo n’amagufa meza yose, 5 uvanye ku itungo ryiza ryo mu bushyo bwawe. Hanyuma ushyire inkwi nyinshi mu ziko, ubicanire cyane bihinduke ikinyiga, ku buryo n’amagufa arimo yose, ari bushye agahwana. 6 Ni koko, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Uriyimbire, wa mugi we umena amaraso, wowe umeze nk’inkono yatoye ingese, n’izo ngese zikaba zitagishoboye kuyivaho! Aruramo inyama imwe imwe hatagombye ubufindo, 7 kuko amaraso yawo wamennye awurimo rwagati, wayashyize ku rutare rw’umwiyanike, ntiwayasesa ku butaka ngo nibura uyazimanganye n’umukungugu. 8 None kugira ngo uburakari bwanjye bwihembere nihorere, nashyize amaraso yawe ku rutare rw’umwiyanike, sinagira icyo nyatwikiriza.’ 9 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Uriyimbire, wa mugi we umena amaraso! Dore ngiye kurunda ikirundo kinini cy’inkwi. 10 Ngaho rero egeranya inkwi maze ucane umuriro, uteke inyama, utegure n’ibiziryoshya, n’amagufa yose ashye ahwane. 11 Tereka inkono irimo ubusa ku makara maze icamuke, kugira ngo umuringa ushye n’umwanda uyirimo ushonge, maze ingese zishye zikongoke.’ 12 Nyamara ariko, ingese zingana zityo ntizizakurwaho n’umuriro. 13 Ubwandure bwawe ubuterwa n’ibibi ukora, kuko nashatse kuguhumanura ariko ukaba warabyanze. Ntuteze rero guhumanurwa kugeza ko nkumariraho uburakari bwanjye. 14 Jyewe Uhoraho nabivuze kandi nzabikora, ndetse nzabikora ubutisubiraho, sinzakugirira impuhwe cyangwa ngo nkubabarire, uzacirwa urubanza hakurikijwe imyifatire yawe n’ibikorwa byawe. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.» Ibigeragezo by’umuhanuzi 15 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 16 «Mwana w’umuntu, dore ngiye kukugwa gitumo nkwambure uwashimishaga amaso yawe, ariko rero ntuzaboroge, ntuzarire cyangwa ngo usuke amarira. 17 Uzaganye bucece, ntuzajye mu cyunamo nk’uwapfushije; ahubwo uzatamirize igitambaro cyawe mu mutwe, wambare inkweto zawe mu birenge; ntuzipfuke ubwanwa kandi ntuzarye umugati uzaniwe n’abaturanyi.» 18 Nabwiraga rubanda mu gitondo, nuko nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye bw’uwo munsi mbigenza uko nari nategetswe. 19 Nuko rubanda barambaza bati «Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga?» 20 Ndabasubiza nti «Uhoraho yantegetse kubwira umuryango wa Israheli, nti 21 ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye guhindanya Ingoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu; maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota. 22 Ubwo rero namwe muzigana Ezekiyeli: ntimuzipfuka ubwanwa, ntimuzarya umugati muhawe n’abaturanyi, 23 muzagumana ibitambaro byanyu mu mutwe n’inkweto zanyu mu birenge, ntimuzaboroga kandi ntimuzarira. Muzacika intege kubera ibicumuro byanyu, buri muntu aganye kubera ibyago bya mugenzi we. 24 Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’ 25 Nawe rero, mwana w’umuntu, umunsi nzaba nabanyaze ibyabateraga imbaraga, imirimbo ibanezeza, ibishimisha amaso yabo, amizero y’imitima yabo, abahungu babo n’abakobwa babo, 26 uwo munsi nyine, uzacika ku icumu wese azakugeraho akuzaniye ayo makuru. 27 Uwo munsi kandi, umunwa wawe uzabumbuka kugira ngo wigishe uzaba yacitse ku icumu. Uzavuga kandi ntuzongera ukundi kuba ikiragi; uzababera ikimenyetso maze bazamenye ko ndi Uhoraho.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda