Ezekiyeli 23 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmateka ya Yeruzalemu na Samariya 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, kera habayeho abagore babiri bavaga inda imwe. 3 Kuva mu bukumi bwabo, bombi bajya kuba indaya mu gihugu cya Misiri, abantu bakabakirigita, ari na ko bakorakora ku mabere yabo atigeze yonsa. 4 Dore amazina y’abo bakobwa: uw’uburiza yitwaga Ohola, naho murumuna we akitwa Oholiba; nuko bombi baba abanjye bambyarira abahungu n’abakobwa. Dore rero icyo amazina yabo asobanura: Ohola ni we Samariya, Oholiba akaba Yeruzalemu. 5 Nuko Ohola aba indaya aho kuba uwanjye, yishakira abakunzi mu Banyashuru, 6 bakaba abasirikare bambaye imyambaro y’imihemba, abategetsi n’abanyacyubahiro, bose bakaba abasore bafite igikundiro, bakagendera ku mafarasi. 7 Nuko arabiyegurira bose uko bari ingenzi mu Banyashuru, yagera ku bo yakunze bose akiyandurisha ibigirwamana byabo byose. 8 Ariko ntiyigera areka uburaya bwe yari yaratangiriye mu Misiri igihe aryamanye n’abantu baho kuva mu bukumi bwe bagakorakora ku mabere ye atigeze yonsa kandi bakamuraruza ibiterashozi byabo. 9 Ni cyo cyatumye mwegurira ibiganza by’abakunzi be b’Abanyashuru yari yarihebeye, 10 ari na bo bamwambitse ubusa, bagafata abahungu be n’abakobwa be; na we ubwe bakamwicisha inkota. Nuko aba ikirangirire atyo mu bagore bose, kuko yari yaciriwe urumukwiye. 11 Murumuna we Oholiba yarabyiboneye; nyamara kubera irari rikabije, uburaya bwe na we bwaje kuba bubi cyane kurusha ubwa mukuru we. 12 Yiyeguriye Abanyashuru, bari abategetsi n’abanyacyubahiro, abasirikare bambaraga imyambaro y’akataraboneka bakagendera ku mafarasi, bakaba kandi bose abasore b’igikundiro. 13 Nuko mbona ko na we yiyanduje, m’imyifatire yabo bombi ibaye imwe. 14 Oholiba ndetse yarushijeho gukabya mu buraya bwe igihe abonye ibishushanyo by’abagabo b’Abakalideya byari bishushanyije mu ibara ritukura ku rukuta, 15 bakenyeje imikandara, bafite ibitambaro mu mutwe kandi bameze bose nk’abarwanyi b’intwari. Byari ibishushanyo by’Abakalideya bakomokaga muri Kalideya. 16 Nuko ababonye arabiyegurira, anabatumaho intumwa muri Kalideya. 17 Abo Banyababiloni baramusanga baryamana na we ku buriri bw’ubugeni, barabuhindanya n’uburaya bwabo, ngo bamare kumwanduza arabazinukwa. 18 Ariko yihambira ku buraya bwe akomeza kwiyambika ubusa; maze nanjye ndamuzinukwa nk’uko nabigenjeje kuri mukuru we. 19 Yakomeje kugwiza uburaya bwe, yibuka igihe cy’ubukumi bwe ubwo yari indaya mu gihugu cya Misiri, 20 kuko ari ho yatangiriye kurarikira abakunzi be bagurumanaga, irari bakaringanya n’indogobe n’amafarasi. 21 Wishakiraga imyifatire nk’iyo mu bukumi bwawe, igihe wari mu Misiri, ubwo bagukorakoraga ku mabere, bakagukabakaba no mu gituza. 22 Ni yo mpamvu, wowe Oholiba — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ngiye kuguteza abakunzi bawe wazinutswe, mbagukoranyirizeho baturutse impande zose: 23 Abanyababiloni n’Abakalideya bose, ab’i Pekodi, ab’i Showa n’ab’i Kowa, hamwe n’Abanyashuru bose, ba basore b’igikundiro, abatware n’abanyacyubahiro, abarwanyi b’ibyamamare n’abagendera ku mafarasi. 24 Bazagutera baguturutse mu majyaruguru ari ingabo zitagira ingano, bafite amagare n’intwaro nyinshi, bakugote impande zose bikingiye ingabo n’ingofero z’ibyuma. Nzabegurira urubanza rwawe, bazaruce bakurikije amategeko yabo. 25 Nzabakugabiza mbitewe n’ishyari ngufitiye, bakurakarire, baguce izuru n’amatwi, n’abawe barokotse batsembeshwe inkota. Bazakunyaga abahungu n’abakobwa, abacitse ku icumu batwikwe n’umuriro. 26 Bazakwambura imyambaro, bakunyage n’imitamirizo yawe. 27 Nzasoza ntyo imyifatire yawe mibi n’uburaya watangiriye mu Misiri, ntuzongera kubireba ukundi kandi na Misiri ntuzigera uyibuka. 28 Koko rero, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Dore nkugabije ibiganza by’abo wanze n’abo wazinutswe. 29 Bazakwanga urunuka, bakunyage n’ibyo waruhiye byose, bagusige amara masa; maze ikimwaro cy’uburaya bwawe, ubusambanyi bwawe n’imyifatire yawe mibi, kigaragare. 30 Bazakugenza batyo kuko wigize indaya y’abanyamahanga, ukiyanduza n’ibigirwamana byabo. 31 Wiganye imyifatire ya mukuru wawe, ni cyo gituma ngiye gushyira igikombe cye mu biganza byawe. 32 Dore uko Nyagasani Imana avuze: ‘Uzanywa ku gikombe cya mukuru wawe, igikombe kinini kandi cyagutse, kizatuma baguseka, banakunnyege, kubera ko kizaba gisendereye cyane, 33 kizagutera ubusinzi n’umubabaro. Koko, ni igikombe giteye ubwoba kandi cy’ububabare, ari na cyo cya mukuru wawe Samariya ! 34 Uzakinywa, unakiranguze, hanyuma ukijanjaguze amenyo yawe, ibyo bijaju ubyishwanyurishe agatuza, kuko ari Nyagasani Imana ubivuze.’ 35 Ni yo mpamvu Nyagasani Imana avuze kandi ati «Kubera ko wanyibagiwe, ukananyirengagiza, ngaho nawe ikorere umutwaro w’ububi n’uburaya bwawe.» 36 Nuko Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, urashaka se gucira urubanza Ohola na Oholiba, no kubashinja amahano bakoze? 37 Dore babaye indaya, ibiganza byabo bimena amaraso, basambana n’ibigirwamana byabo; naho abana bari barambyariye babatwikisha umuriro, barakongoka. 38 Byongeye kandi, uwo munsi bahindanyije Ingoro yanjye, bandavuza n’amasabato yanjye. 39 Bakimara kwica abana babo bakabatambira ibigirwamana byabo, bahise bajya guhindanya Ingoro yanjye. Ngibyo ibyo bakoreye mu Ngoro yanjye bwite. 40 Si n’ibyo byonyine kandi, mwahamagaje abantu baturutse kure, mubatumyeho intumwa maze baraza. Ngo mubabone baje muriyuhagira, mwisiga mu maso, mushyiramo imitamirizo yanyu, 41 mwicara ku buriri bw’icyubahiro maze imbere yabwo bahashyira ameza, muyaterekaho ububani bwanjye n’amavuta yanjye. 42 Iwabo humvikanaga urusaku rw’imbaga nyamwinshi y’abantu batagize icyo bitayeho; bari benshi cyane bakabamo n’abantu b’abasinzi baturutse mu butayu, bambitse abo bagore bombi ibitare ku maboko n’ikamba ritagira uko risa ku mutwe wabo. 43 Nuko ndibwira nti ’Bariya bagore basaziye mu busambanyi, baracyasambana na bo, 44 bagakomeza kuza iwabo nk’abajya ku ndaya!’ Nguko uko bajya kwa Ohola na Oholiba, abo bagore bandavuye! 45 Nyamara ariko, abantu b’intungane bazabacira urubanza rukwiye abagore b’indaya n’abamena amaraso; kuko na bo ari indaya n’ibiganza byabo bikaba byarahindanyijwe n’amaraso.’» 46 Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati «Nibahamagaze igitero cy’abantu benshi, babahahamure umutima kandi babasahure; 47 babatere amabuye kandi babicishe inkota, bice abahungu babo n’abakobwa babo, amazu yabo bayatwike. 48 Nzavana mu gihugu ububi bwacyokamye, nzaburire abagore bose bareke kuzongera gukurikiza imyifatire mibi yanyu. 49 Bazabaryoza ubugiranabi bwanyu, mwikorere umutwaro w’ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu, bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda