Ezekiyeli 22 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbicumuro bya Israheli 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Ni ko se, mwana w’umuntu, umugi umena amaraso ntukwiye kuwucira urubanza? Ngaho rero wumenyeshe amahano yose wakoze. 3 Uzawubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Uragowe, wa mugi we, wowe umena amaraso iwawe nyirizina ugira ngo wihutishe igihe cyawe, ukaba warabarije ibigirwamana ku butaka bwawe ngo wiyanduze! 4 Dore amaraso wamennye aragushinja, n’ibigirwamana wakoze byarakwanduje! Wihutishije utyo igihe cyawe, none wageze ku ndunduro y’imyaka wagombaga kumara. Ni cyo gitumye rero nkugize urw’amenyo mu banyamahanga, ugahinduka urwo baseka mu bihugu byose. 5 Abari kure kimwe n’abari hafi yawe bazaguseka kuko izina ryawe ryasuzuguritse kandi ukaba wuzuyemo umuvurungano. 6 Dore aho iwawe, ibikomangoma bya Israheli bishishikajwe no kumena amaraso, buri muntu akurikije uko imbaraga ze zingana. 7 Iwawe barasuzugura ba se na ba nyina, barafata nabi umunyamahanga kandi bakarenganya imfubyi n’umupfakazi. 8 Wakomeje gusuzugura ibintu byanjye bitagatifu, wandavuza n’amasabato yanjye. 9 Iwawe hari ababeshyera abandi ngo babone uko bamena amaraso, bararira ku misozi bagakorera ibiterashozi rwagati muri wowe. 10 Iwawe bambitse ubusa ba se, basagarira umugore ukiri mu mihango y’abakobwa. 11 Um we muri mwe yakoranye ibiterashozi n’umugore wa mugenzi we, undi akorana amahano n’umukazana we, naho undi asagarira mushiki we basangiye se. 12 Iwawe kandi barakira amaturo kugira ngo bamene amaraso, uguriza abandi ushaka inyungu kandi ukabaka urwunguko rurengeje urugero, wambura mugenzi wawe ku ngufu, ndetse nanjye ubwanjye uranyibagirwa. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze. 13 Dore ngiye kukubanguriraho ukuboko, kubera uburiganya bwawe n’amaraso atemba rwagati muri wowe. 14 Mbese ye, umutima wawe uzabasha kwihangana, n’ibiganza byawe bikomere, igihe nzaba nakwibasiye? Jyewe, Uhoraho, ndabivuze kandi nzabikora. 15 Nzagukwiza imishwaro mu mahanga, ngutatanyirize mu bihugu bya kure, maze nzaguhanagureho ubwandure bwawe; 16 uzandavuzwa mu maso y’amahanga kubera amafuti yawe, maze uzamenye ko ndi Uhoraho.’» 17 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18 «Mwana w’umuntu, kuri jye umuryango wa Israheli wahindutse nk’ubutare bwangiritse, bose babaye nka feza, umuringa, icyuma, porombi, itini; bahindutse nk’ubutare bwangiritse. 19 Ni cyo gitumye Nyagasani Imana avuga ati ’Kubera ko mwese muri nk’ubutare bwangiritse, ngiye kubakorakoranyiriza rwagati muri Yeruzalemu. 20 Nk’uko bakoranyiriza mu itanura rimwe feza, umuringa, icyuma, porombi n’itini kugira ngo babishongeshe, nanjye ni ko nzabakorakoranyiriza mu burakari bwanjye no mu mujinya wanjye, maze mbashongeshe. 21 Nzabarunda hamwe mbatwikire mu muriro w’uburakari bwanjye, mbashongeshereze mu mugi rwagati. 22 Uko bashongesha feza mu ruganda, namwe ni ko muzashongesherezwa rwagati mu mugi, bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho, wabavunduriyeho uburakari bwanjye.» 23 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 24 «Mwana w’umuntu, bwira Yeruzalemu uti ’Umeze nk’igitaka kitigeze imvura, habe n’urume, kubera uburakari bwanjye. 25 Abatware bagutuye bameze nk’intare itontoma, itanyaguza umuhigo wayo; bariye rubanda, bigabiza ubukire n’ibintu by’agaciro, bakugwizamo abapfakazi. 26 Abaherezabitambo baciye ku mategeko yanjye kandi bandavuza insengero zanjye; ntibagitandukanya ahatagatifu n’ahantu hasanzwe, kandi ntibakigisha kumenya gutandukanya icyahumanye n’ikitahumanye. Birengagije ku bwende bwabo amasabato yanjye, maze ndasuzugurika muri bo. 27 Abatware bawe bameze nk’ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, kandi baramena amaraso bicisha abantu ngo babasahure ibyabo. 28 Abahanuzi bawe bababeshyeshya amabonekerwa yabo y’amafuti n’inyigisho zabo z’ibinyoma, bababwira ngo: Ni ko Nyagasani Imana avuze! kandi nta byo Uhoraho yigeze avuga. 29 Abaturage b’igihugu bakabije urugomo n’uburiganya, bararenganya umukene n’umunyabyago, baragirira umunyamahanga urugomo nta burenganzira babifitiye. 30 Nashatse umuntu n’umwe muri bo wasana inkike ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho, maze arwane ku gihugu cye ambuze kukirimbura, ariko naramubuze. 31 Nuko bituma mbamariraho umujinya wanjye — uwo ni Nyagasani Imana ubivuze — mbatsembesha umuriro w’uburakari bwanjye mbahora iyo myifatire mibi yabo.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda