Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ezekiyeli ahabwa igitabo

1 Nuko rirambwira riti «Mwana w’umuntu, haguruka ngire icyo nkubwira.»

2 Nuko rikibivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga.

3 Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi.

4 Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ’Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’

5 Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.

6 Naho rero wowe, mwana w’umuntu, ntubatinye, ntuzaterwe ubwoba n’amagambo yabo nibakuvuguruza cyangwa se bakaguhinyura, kabone n’iyo wakwicara hejuru ya za manyenga. Witinya amagambo yabo cyangwa indoro yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.

7 Uzabagezeho amagambo yanjye, bakumva batakumva, kuko nyine ari inyoko y’ibirara.

8 Naho rero wowe, mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.»

9 Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze,

10 icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan