Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli

1 Naho wowe rero, uririmbe indirimbo y’amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli.

2 Uzavuge uti «Nyoko yari nde? Yari intare y’ingore mu zindi ntare, ikiryamira hagati y’ibyana byayo, ikanabyonsa.

3 Nuko irera kimwe mu byana byayo kiba intare y’igisore, kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.

4 Abanyamahanga baza kumenya iby’iyo ntare, barayitega maze igwa mu mutego wabo, bayikururisha inkonzo bayijyana mu gihugu cya Misiri.

5 Nyina irategereza iraheba, isanze nta cyizere igifite, ni ko gufata ikindi mu byana byayo, irakirera na cyo kiba igisore.

6 Kikazerera mu zindi ntare, na cyo gihinduka koko intare y’igisore, kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.

7 Nuko irimbura ingoro z’abantu, isenya n’imigi yabo, igihugu n’abagituye bakuka umutima, kubera urusaku rw’umutontomo wayo.

8 Abanyamahanga bahegereye, baturuka mu bihugu byabo baje kuyirwanya, barayitega maze igwa mu mutego wabo.

9 Bayikuruza inkonzo bayishyira mu rudandi, bayishyikiriza umwami w’i Babiloni ayifungira mu buvumo, kugira ngo umutontomo wayo utazongera kumvikana mu misozi ya Israheli.

10 Byongeye kandi, nyoko yari ameze nk’umuzabibu watewe ku nkengero y’amazi. Wararumbukaga kandi ukagira amababi menshi, ubikesha ko wabonaga amazi ahagije,

11 ukagira amashami akomeye, avamo inkoni z’abami, uburebure bwawo bugera rwagati mu bicu, bugatangarirwa kimwe n’ubwinshi bw’amashami yawo.

12 Ariko waranduranye uburakari bawutura hasi, umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo, igihimba cyawo gikomeye kiravunika maze kiruma, umuriro uragitwika.

13 Dore noneho watewe mu butayu, mu gihugu cyumiranye, kitakigira amazi.

14 Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo, utwika amashami yawo n’imbuto zawo. Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye, ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.» Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan