Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Buri muntu azabazwa ibyo yakoze

1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2 «Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo: ’Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe’?

3 Mbirahiye ubugingo bwanjyeuwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzeuwo mugani ntimuzongera kuwuca ukundi muri Israheli,

4 kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye.

5 Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera,

6 ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye,

7 ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa,

8 ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera,

9 agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho.

10 Ariko niba uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro,

11 nyamara we nta na kimwe yigeze akora muri byo, ariko uwo mwana we akageza aho kurira ku misozi no kugundira umugore wa mugenzi we,

12 agakandamiza umukene n’umunyabyago, akagira uburyarya, ntasubize ingwate umwishyuye umwenda, akubura amaso akareba ibigirwamana, agakora amahano,

13 akaguriza yishakira inyungu kandi agasaba urwunguko rurengeje urugero, uwo mwana se azabaho? Ntateze kubaho! Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho.

14 Nyamara niba uwo mugome abyaye umwana, akareba ibyaha se yakoze ariko ntabikurikize,

15 ntarire ku misozi, ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we,

16 ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umwishyuye umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa,

17 ntagire uwo arenganya, ntagurize kubera kuronka inyungu cyangwa ngo yake urwunguko rurengeje urugero, agakora akurikije amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye, uwo mwana nta bwo azapfa azira ibicumuro bya se, ahubwo azabaho.

18 Ariko kubera ko se yabaye umugome, akariganya kandi agakorera ibidatunganye rwagati mu muryango we, azapfa azira ibicumuro bye bwite.

19 Byongeye kandi muravuga muti ’Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibicumuro bya se!’ Nyamara rero, niba umwana yarakoze ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, yarubahirije amategeko yanjye akanayakurikiza, agomba kubaho.

20 Uwacumuye ni we uzapfa. Umwana ntazazira ibicumuro bya se cyangwa ngo umubyeyi azire ibicumuro by’umwana we; intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n’umugiranabi ahanirwe ubugiranabi bwe.

21 Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho nta bwo azapfa.

22 Ibicumuro bye ntibizibukwa ukundi; azabaho abikesheje ko yakurikije ubutabera.

23 Mbese nakwishimira nte urupfu rw’umunyabyaha, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo nakwishimiye ko yahinduye imyifatire ye maze akabaho?

24 Ariko se niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa.

25 Muravuga kandi muti ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Tega amatwi rero, muryango wa Israheli: mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye?

26 Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze.

27 Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe.

28 Niba yanze ibicumuro bye byose, nta bwo azapfa, ahubwo azabaho.

29 Nyamara umuryango wa Israheli uravuga uti ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Ni ko se, muryango wa Israheli, koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye?

30 Ni cyo gitumye rero, muryango wa Israheli — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzacira buri muntu urubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde.

31 Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa?

32 Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan