Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umugani wa kagoma

1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2 «Mwana w’umuntu, sakuza n’umuryango wa Israheli kandi uwucire n’umugani.

3 Ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kagoma nini cyane, ifite amababa manini kandi maremare, ikagira n’ubwoya bwinshi bw’amabara anyuranye yaje muri Libani, itwara ishami ryo mu bushorishori bw’isederi.

4 Yaciye ishami risumba ayandi, irijyana mu gihugu cy’abacuruzi, maze irishyira mu mugi wabo.

5 Hanyuma ijyana urugemwe mu mbuto z’igihugu, irutera mu murima uhinze neza hafi y’umugezi w’amazi menshi, irusiga ku nkombe nk’igiti gikunda ubukonje.

6 Urugemwe rurakura, ruhinduka umuzabibu urumbuka kandi w’uburebure buringaniye, ugaba amashami yawo uyerekeje kuri ya kagoma, imizi yawo uyishora mu nsi yayo. Nuko uba umuzabibu nyakuri, ushamikaho amashami, na yo arakomera.

7 Nyamara hariho n’indi kagoma, ikagira amababa manini cyane n’ubwoya bwinshi. Nuko uwo muzabibu ushora imizi mu nsi yayo, ugaba n’amashami yawo uhereye ku iyogi wari uteyemo, uyerekeza kuri iyo kagoma, kugira ngo iwuvomerere.

8 Wari uteye mu murima urumbuka cyane ku nkombe y’umugezi w’amazi menshi, kugira ngo ushobore kugaba amashami were n’imbuto, kandi ube n’umuzabibu utagira uko usa.’

9 Babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Mbese aho uwo muzabibu uzakura ube mwiza? Aho iyo kagoma ntizarandura imizi yawo, ikawushikuzaho n’imbuto, ku buryo amashami yose yameraga yuma, ntihabe hagikenewe umunyamaboko, cyangwa imbaga y’abantu, kugira ngo bawurandurane n’imizi?

10 Guterwa ko ngaha uratewe, ariko se uzakura ube mwiza? Umuyaga w’iburasirazuba se wo nuhindura, ntuzawumisha? Ibyo ni koko, uzumira ku iyogi aho wamereye.’»

11 Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

12 «Baza iyo nyoko y’ibirara uti ’Mbese ntimuzi icyo uwo mugani usobanura?» Hanyuma ubabwire uti «Dore umwami w’i Babiloni yaje i Yeruzalemu, ahanyaga umwami n’ibikomangoma maze abajyana iwe i Babiloni.

13 Afata umuntu wo mu muryango w’umwami agirana na we isezerano, aranamurahiza. Hanyuma anyaga n’abakomeye bo mu gihugu,

14 kugira ngo ubutegetsi budakomera bukanabyutsa umutwe, ahubwo ngo babe indahemuka ku masezerano ye kandi bayakomereho.

15 Ariko uwo muntu yaje kumugomera, yohereza intumwa mu gihugu cya Misiri ngo bamwoherereze amafarasi n’igitero cy’abantu benshi. Ibyo se ariko bizamuhira? Uwakoze ibyo se, aho we azarokoka? Azabasha se kurokoka kandi yarishe isezerano?

16 Mbirahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, azagwa i Babiloni mu gihugu cy’umwami wari wamwimitse akaba yarahinyuye indahiro ye, akica n’amasezerano ye.

17 Ariko rero, n’ubwo Farawo yagira ingabo zikomeye n’ibitero by’abantu benshi ntazashobora kumukirisha intambara, igihe abandi bazaba bamaze kurunda imigina y’ibitaka ngo buririreho, no kubaka inkike ngo barimbure abantu benshi.

18 Yahinyuye indahiro, yica amasezerano kandi yari yabyiyemeje, abirengaho akora ibyo byose; ntateze rero kubirokoka.

19 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Mbirahiye ubugingo bwanjye, nzamuryoza indahiro yanjye yahinyuye n’Isezerano ryanjye yishe.

20 Nzamutega umutego azawugwemo, mujyane i Babiloni maze muhanireyo kubera ko yampemukiye.

21 Ab’ingenzi mu ngabo ze bose bazicwa n’inkota, abacitse ku icumu bakwirwe imishwaro; maze muzamenye ko ari jyewe Uhoraho wabivuze.’

22 Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nanjye nzafata ishami ryo mu bushorishori bw’isederi nini, mu mashami yo hejuru cyane nzacemo rimwe ritoshye, maze nditere jye ubwanjye ku musozi muremure kandi wirengeye.

23 Nzaritera ku musozi muremure wa Israheli, na ryo rizakure rigabe amashami, rizere imbuto kandi ribe isederi itagira uko isa. Inyoni z’amoko yose zizayarikamo, ibisiga by’amoko yose bizugame mu mashami yayo.

24 Bityo ibiti byose byo mu gasozi bizamenye ko ari jye, Uhoraho ucisha bugufi igiti kirekire, ngashyira ejuru ikigufiya, ngatuma igiti gitoshye cyuma, n’icyumye gitoha. Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabikora.’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan