Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amateka ya Yeruzalemu

1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2 «Mwana w’umuntu, menyesha Yeruzalemu amahano yose yakoze.

3 Uzavuge uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira Yeruzalemu: Inkomoko yawe n’amavukiro yawe ni igihugu cya Kanahani; so yari Umuhemori, na nyoko ari Umuhetikazi.

4 Umunsi uvuka ntibakugenye, ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, ntibagusize umunyu habe no kwirirwa bagufubika n’udutambaro.

5 Nta n’umwe wigeze akurebana impuhwe, ngo abe yagukorera umwe muri iyo mirimo abitewe n’imbabazi akugiriye; ahubwo wajugunywe mu gasozi, kuko umunsi uvutse wari uteye ishozi.

6 Nanyuze hafi yawe, nkubona wigaragura mu maraso yawe, ariko n’ubwo wari ukigaragura mu maraso yawe bwose, ndakubwira nti ’Baho.’

7 Ubwo ndagukuza nk’icyatsi mu murima; uriyongera, uragimbuka, ugera aho uba inkumi nziza; upfundura amabere, umusatsi wawe urakura uba mwinshi, ariko ubwo wari ucyambaye ubusa.

8 Nza kunyura hafi yawe ndakubona nsanga ugeze mu gihe cyo kubengukwa, ngufubika igishura cyanjye, ndakwambika. Nakurahiye ko ntazaguhe — mukira, tugirana isezerano — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze uba uwanjye.

9 Nagushyize mu mazi nkuhagira amaraso yari akuzuyeho maze ngusiga amavuta;

10 nkwambika imyenda itatse amabara yose n’inkweto z’uruhu runogereye, ngukenyeza umwenda w’ihariri ngerekaho n’igishura cy’akataraboneka.

11 Nagusesuyeho imitamirizo, nkwambika imiringa ku maboko n’urunigi mu ijosi.

12 Nashyize impeta ku zuru ryawe n’amaherena ku matwi yawe, nkwambika ikamba ritagira uko risa ku mutwe wawe.

13 Wari wisesuyeho imitamirizo ya zahabu n’umuringa, wambaye imyenda y’ihariri y’akataraboneka n’indi itatse amabara yose, ugatungwa n’ifu y’inono, ubuki n’amavuta; bityo ugenda urushaho kugira uburanga maze umera nk’umwamikazi.

14 Uburanga bwawe bwatumye wamamara mu mahanga kuko butagiraga amakemwa, wabukomoraga ku ikuzo ryanjye ribengerana; uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

15 Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe ujya mu buraya; usambana n’abahisi n’abagenzi.

16 Wahisemo imyenda y’amabara meza uyitakisha ahantu hirengeye, aho nyine wigiriye indaya; ukora ibintu bitigeze kubaho kandi bitazongera no kubaho ukundi.

17 Wafashe imitamirizo ya zahabu n’iya feza nari naguhaye, uyikoramo amashusho y’ibigirwamana by’abagabo usambana na byo;

18 ufata imyenda yawe itatse amabara uyitwikiriza ayo mashusho, maze uyatura amavuta yanjye n’ububani bwanjye.

19 Ndetse n’umugati naguhaye, ifu y’inono, amavuta n’ubuki nagutungishaga, ni byo watuyeho igitambo cyo kugusha neza ayo mashusho yawe.

20 Byongeye kandi, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, byageze n’aho ufata abahungu bawe n’abakobwa bawe wari waribyariye, ubatura ibyo bigirwamana. Ni ko se ye, urabona ubwo buraya bwawe bwonyine butari buhagije?

21 Wishe abahungu banjye urabatanga ubatura ayo mashusho yawe;

22 kandi muri ayo mahano yose n’ubwo buraya, nturakibuka ya minsi y’ubuto bwawe, igihe wari utumbuje wigaragura mu maraso yawe.

23 Ariko noneho wiyimbire, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, uriyimbire nyuma y’ubwo bugome bwose!

24 Wiyubakiye amazu ahirengeye, wiyubakishiriza isengero ahantu hose abantu bakunda gukoranira.

25 Muri buri mayirabiri wahubatse inzu yo guhindanyirizamo uburanga bwawe wiha umuhisi n’umugenzi, bityo ukagwiza ubwo buraya bwawe.

26 Wigize indaya y’Abanyamisiri, ari bo baturanyi bawe b’abanyamaboko, ugwiza uburaya bwawe ari ukugira ngo undakaze.

27 None rero, dore nkuramburiyeho ikiganza cyanjye, ibyagutungaga ndabigabanyije. Nkweguriye abanzi bawe, ari bo bakobwa b’Abafilisiti bakugenze uko bashaka, kuko na bo ubwabo batewe isoni n’imyifatire yawe.

28 Byongeye kandi kubera ko utigeze unyurwa, wigize indaya y’Abanyashuru. Ni koko, wigize indaya yabo, ariko ntiwanyurwa.

29 Wagwirije uburaya bwawe no mu bacuruzi bo mu gihugu cy’Abakalideya, ariko na none ntiwanyurwa.

30 Mbega ukuntu uba ufite umutima utari hamwe, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, iyo uhihibikana mu mirimo y’uburaya!

31 Igihe wiyubakiraga amazu muri buri mayirabiri, wiyubakishiriza isengero ahantu hose abantu bakunda gukoranira; muri ibyo bikorwa byose kandi ukanga ko baguhonga nk’izindi ndaya!

32 Umugore w’umusambanyi yigabiza ab’imuhana mu kigwi cy’umugabo we.

33 Ubundi indaya zose barazihonga; ariko wowe uhonga ubwawe abakunzi bawe bose, ukabaha amaturo ugira ngo baturuke impande zose, bahururiye uburaya bwawe.

34 Wowe rero, uburaya bwawe bunyuranye n’ubw’abandi bagore: nta n’umwe mu bakunzi bawe wigeze akwiruka inyuma; ahubwo ni wowe ubwawe ubahonga naho bo ntibagire icyo baguha, akaba ari na yo mpamvu uburaya bwawe bunyuranye n’ubw’abandi.

35 None rero wa ndaya we, tega amatwi ijambo ry’Uhoraho.

36 Nyagasani Uhoraho avuze atya: Kubera ko wiyambitse ubusa, ukagaragaza ubwambure bwawe mu buraya bwawe hamwe n’abakunzi bawe, kimwe n’amahano yose akabije wuhiye amaraso y’abahungu bawe,

37 ngiye kugukoranyirizaho abakunzi bawe bakunyuze, abo wakunze bose ndetse n’abo wanze, nkwambike ubusa imbere yabo babone ubwambure bwawe bwose uko bwakabaye.

38 Ngiye kuguha igihano gikwiriye abagore b’abasambanyi kandi bamena amaraso, nkugabize uburakari n’ishyari byanjye.

39 Nzabakugabiza barimbure ayo mazu yawe n’insengero wubakishije ahirengeye, bagucuze imyambaro kandi bakwambure n’imitako yawe; bagusige uri umutumbuze.

40 Ibyo nibirangira, bazaguteza rubanda bagutere amabuye kandi bagushwanyaguze n’inkota,

41 bazatwika amazu yawe, bagucire urugukwiye mu maso y’abagore batabarika; bityo uherukire aho kugira uwo uhonga kandi ntsembe ntyo uburaya bwawe.

42 Nzakurangirizaho uburakari bwanjye, mperukire aho kukugirira ishyari, nzacururuka ubutazongera kukurakarira ukundi.

43 Kubera ko utibutse iminsi y’ubuto bwawe, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo ukanyanga ukora ibyo bibi byose; nanjye ngiye kukugerekaho ingaruka z’iyo myifatire yawe. Ni ko se ye, ayo mahano yose wakoze urabona atarengeje urugero?

44 Dore nawe ba gacamigani bose barakurenguriraho, bagira bati ’Umukobwa ni uwa nyina.’

45 Koko rero, uri uwa nyoko wanze umugabo we n’abana be, kandi nta ho utaniye n’abandi bakobwa muva inda imwe, banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, naho so akaba Umuhemori.

46 Mukuru wawe w’uburiza ni Samariya, utuye ibumoso bwawe n’abakobwa be; murumuna wawe w’umuhererezi akaba Sodoma, utuye iburyo bwawe n’abakobwa be.

47 Nta bwo wiganye imyifatire yabo cyangwa se ngo ukore amahano nk’ayabo byonyine, ahubwo wowe mu migenzereze yawe yose wabatambukije ububi.

48 Mbirahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ko Sodoma murumuna wawe n’abakobwa be batagejeje ahawe n’abakobwa bawe.

49 Igicumuro cya Sodoma murumuna wawe ni ubwirasi, ubusambo no kutagira icyo yitaho; ngibyo ibicumuro bya Sodoma n’abakobwa be. Ntibigeze batabara umukene n’umunyabyago,

50 bigize abibone kandi bakorera amahano imbere yanjye, ni yo mpamvu na bo nabatsembye nk’uko wabyiboneye.

51 Naho Samariya we ntiyigeze akora na kimwe cya kabiri cy’ibyaha byawe. Wagwije amahano kubarusha, uko gukabya kwawe gutuma abavandimwe bawe basa n’intungane, ugereranyije n’amahano yose wakoze.

52 Wowe rero, ukorwe n’isoni z’ibyaha wakoze byatumye abavandimwe bawe basa n’indacumura iruhande rwawe. Ukomeze ugire isoni kandi ukorwe n’ikimwaro, kuko watumye abavandimwe bawe basa n’intungane.

53 Ngiye kubakomorera: nzakomorera Sodoma n’abakobwa be kimwe na Samariya n’abakobwa be, hanyuma nawe ndetse nzagusubize umwanya wawe rwagati muri bo,

54 kugira ngo ukorwe n’ikimwaro kandi uterwe isoni n’ibyo wakoze byose, bikaba byarabaviriyemo guhumurizwa.

55 Abavandimwe bawe, Sodoma n’abakobwa be bazongera kumera nka kera, Samariya n’abakobwa be na bo bazongera kumera nka mbere, nawe n’abakobwa bawe mwongere kumera uko mwahoze kera.

56 Sodoma, murumuna wawe, harya si we wataramanaga igihe wari ukiri mu bwibone,

57 ibikorwa bibi byawe bitaragaragara? None dore abakobwa ba Edomu baguhinduye urw’amenyo kimwe n’abandi bo mu bihugu bigukikije; ndetse n’Abafilisitikazi baragushungera baguturutse impande zose.

58 Ubupfamutima bwawe n’amahano wakoze, ni wowe bishengura, uwo ni Uhoraho ubivuze.

59 Nuko rero, Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nzakugenzereza nk’uko wangenje, wowe warenze ku ndahiro ukageza n’aho wica amasezerano.

60 Nyamara jyewe nzibuka Isezerano nagiranye nawe igihe cy’ubuto bwawe, maze nzagushyirireho Isezerano rihoraho.

61 Bityo nawe uzibuka imyifatire yawe maze ukorwe n’isoni igihe uzaba wakira abavandimwe bawe, bakuru bawe na barumuna bawe, ubwo nzaba nabaguhayeho abakobwa, ariko kandi nta ruhare bazaba bafite ku isezerano ryawe.

62 Nzakomeza Isezerano ryanjye nawe maze uzamenye ko ndi Uhoraho,

63 ubonereho no kwibuka kandi ukorwe n’isoni; muri uko kumwara kwawe woye kongera kubumbura umunwa, igihe nzaba nakubabariye ibyo wakoze byose, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan