Ezekiyeli 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugani w’umuzabibu 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, igiti cy’umuzabibu kirusha iki ibindi biti byose? Amashami yacyo arusha iki andi y’ibiti byo mu ishyamba? 3 Bashobora se kugira icyo bagikoramo? Hari uwakibazamo se akantu ko kumanikaho ibikoresho? 4 Ngaha rero bakijugunye mu muriro ngo gishye, gikongoke: kiramutse se gihiye imitwe yombi ndetse n’igihimba kigakongoka, hari icyo se cyaba kikimaze? 5 Mbere y’uko bagitwika, nta cyo cyari kimaze; none dore umuriro wagitwitse cyakongotse. Hari icyo se kikimaze? 6 Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati ’Uko nagenjereje umuzabibu mu bindi biti byo mu ishyamba, nkawujugunya mu muriro ngo ushye, ukongoke, ni ko nzagenzereza n’abaturage b’i Yeruzalemu. 7 Naraboroheye bibwira ko barokotse umuriro, nyamara undi muriro uzabatwika; maze muzamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabazinutswe. 8 Igihugu nzagihindura amatongo, kuko bambereye abahemu. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda