Ezekiyeli 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyerekeye ibigirwamana 1 Ubwo bamwe mu bakuru b’umuryango baransanga maze bicara imbere yanjye. 2 Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 3 «Mwana w’umuntu, abo bantu bahindanyije umutima wabo bayoboka ibigirwamana; mbese rwose ibibatera gucumura ni byo bashyize imbere. Birakwiye se ko bagira icyo bambaza? 4 Ngaho rero vugana na bo maze ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Umuntu uwo ari we wese wo mu muryango wa Israheli wanduza umutima we ayoboka ibigirwamana, cyangwa agashyira imbere ibimutera gucumura hanyuma agasanga umuhanuzi; uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza. Naramuka aje nzamwisubiriza nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye, 5 kugira ngo mbashe gushyikira bundi bushya umutima w’umuryango wanjye Israheli, kuko bose uko bangana banyimuye babitewe n’ibyo bigirwamana.’ 6 Kubera iyo mpamvu, ubwire umuryango wa Israheli, uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nimungarukire, nimuhinduke muzinukwe ibigirwamana byanyu, mwirengagize ayo mahano yose. 7 Umuntu wese wo mu muryango wa Israheli, cyangwa se umunyamahanga ubarimo, naramuka anyimuye kugira ngo abone uko ahindanya umutima we, ashyire imbere ibimutera gucumura, hanyuma agahindukira agasanga umuhanuzi yitwaje kugira icyo amubaza, uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza. 8 Nzamwirengagiza mugire akarorero n’iciro ry’imigani, nzamuca mu muryango wanjye maze muzamenye ko ndi Uhoraho. 9 Niba kandi umuhanuzi yemeye gushukwa akagira ijambo avuga, ni jye Uhoraho uzaba mbimuteye. Nzamwibasira n’ikiganza cyanjye, murimbure ave mu muryango wa Israheli. 10 Bazahanirwa ibyaha byabo; igicumuro cy’umuhanuzi kizaba kimwe n’icy’umuhanuzaho, 11 bityo umuryango wa Israheli ntuzongera kwitandukanya nanjye, cyangwa ngo wongere kwiyandurisha ibicumuro byawo byose. Bazambera umuryango, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nanjye nzabe Imana yabo.’» Buri muntu azabazwa ibyo yakoze 12 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 13 «Mwana w’umuntu, igihugu kiramutse gicumuye kikampemukira, nkakiramburiraho ikiganza cyanjye ngasenya ibigega byacyo by’imigati, nkagiteza inzara kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo, 14 n’aho icyo gihugu cyabamo aba bantu batatu: Nowa, Daneli na Yobu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, abo batatu bonyine bakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite. 15 Ndamutse nteje ibikoko by’inkazi muri icyo gihugu kugira ngo bibamare ku bana, bicyangize kandi bigihindure amatongo, ku buryo nta muntu n’umwe waba agitinyuka kuhanyura kubera ibyo bikoko, 16 n’aho icyo gihugu cyabamo abo bantu batatu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo; bazarokoka bonyine ariko igihugu gihinduke amatongo. 17 Cyangwa se icyo gihugu ndamutse ngiteje inkota, nkavuga nti ’Inkota ninyure mu gihugu kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo’, 18 n’aho abo bantu batatu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo; ni bo bonyine bazarokoka. 19 Ndamutse na none nteje ibyorezo muri icyo gihugu, mu burakari bwanjye nkamena amaraso ntsemba abantu n’amatungo, 20 n’aho Nowa, Daneli na Yobu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo; ahubwo bazakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite. 21 Nyagasani Uhoraho aravuze ati «N’ubwo Yeruzalemu nayiteje ibi byago bine bikomeye: inkota, inzara, ibikoko by’inkazi n’ibyorezo, nkayitsembamo abantu n’amatungo, 22 nyamara abarokotse baracyariho, ngabo abahungu n’abakobwa barasohotse bavuye mu mugi babasanga, kugira ngo nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, mushire intimba mwatewe n’ibyago byose nateje Yeruzalemu. 23 Nuko rero, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazabamara intimba nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, maze muzamenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byose bitabaye impfabusa.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda