Ezekiyeli 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuEzekiyeli atanga ikimenyetso cyo kujyanwa bunyago 1 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2 «Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumva ariko ntibumve, kuko nyine ari inyoko y’ibirara. 3 None rero, mwana w’umuntu, tegura umutwaro nk’uw’umuntu ujyanywe bunyago, maze ufate inzira ku manywa y’ihangu bose babireba. Uzahaguruke aha hantu uri, ugane ahandi, bose babireba; wenda ahari byazatuma bamenya ko ari inyoko y’ibirara. 4 Uzegeranye ibintu byawe nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, ubigire ku manywa y’ihangu bose babireba, maze uzasohoke ku mugoroba mu maso yabo nk’uko abajyanywe bunyago babigenza. 5 Uzacukure mu rukuta umwenge wo gusohokeramo bose babireba, 6 ushyire umutwaro wawe ku rutugu, usohoke mu kabwibwi bose babireba; ariko kandi uzipfuke mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera umuryango wa Israheli ikimenyetso.» 7 Nuko ngenza ntyo nkurikije itegeko nahawe : ku manywa y’ihangu negeranya ibintu byanjye nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, nimugoroba ncukura umwenge mu rukuta nkoresheje ikiganza; hanyuma mu kabwibwi ndasohoka n’umutwaro wanjye ku rutugu, bose babireba. 8 Mu gitondo cya kare, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 9 «Mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli ni inyoko y’ibirara koko! Ntibanarushya bakubaza nibura ngo ’Ibyo ukora ni ibiki?’ 10 Noneho ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Uhoraho araburira abatuye i Yeruzalemu n’abo mu muryango wose wa Israheli, aho batuye hose. 11 Unababwire kandi uti ’Mbabereye ikimenyetso; uko nabigenje ni ko namwe bazabagenzereza; bazabatwara babajyane bunyago.’ 12 Uw’igikomangoma uzaba abarimo, azashyira umutwaro we ku bitugu, maze igihe cy’akabwibwi azasohokere mu rukuta aho bazaba bacukuye ngo haboneke inzira, anipfuke mu maso kugira ngo atareba igihugu. 13 Nzamutega umutego awugwemo, hanyuma mujyane i Babiloni mu gihugu cy’Abakalideya. Ntazareba icyo gihugu, ariko ni ho azagwa. 14 Nzakwiza imishwaro abari bamukikije bose; abarinzi be n’ingabo ze maze mbakurikirane nitwaje inkota. 15 Igihe nzaba nabakwije imishwaro mu mahanga, nkanabatatanyiriza mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho. 16 Ariko nzareka bamwe muri bo barokoke inkota, inzara n’ibyorezo, kugira ngo bazatekerereze abo mu mahanga bazajyamo amahano yabo yose; bityo na bo bazamenye ko ndi Uhoraho.’» 17 Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18 «Mwana w’umuntu, uzarya umugati wawe uhinda umushyitsi, n’amazi yawe uyanywe utengurwa kandi ufite ishavu; 19 maze ubwire abatuye igihugu uti ’Nyagasani Uhoraho arabwira abaturage ba Yeruzalemu batuye mu gihugu cya Israheli, ngo bazarya umugati wabo bashavuye, banywe amazi yabo bahinda umushyitsi, kuko igihugu kigiye kurimbuka ntihagire ikigisigaramo, bitewe n’urugomo rw’abagituye bose. 20 Imigi yari ituwe izasenywa, igihugu gihinduke amatongo maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’» Imigani ya rubanda 21 Uhoraho ambwira iri jambo, ati 22 «Mwana w’umuntu, mushaka kuvuga iki iyo muca uyu mugani mu gihugu cya Israheli ngo: Ibihe birahita, ibindi bigataha, ariko nta bonekerwa na rimwe ryujujwe ? 23 Ahubwo ndetse ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Sinzongera kureka baca uwo mugani, ntuzasubirwamo ukundi mu gihugu cya Israheli.’ Ariko kandi unababwire uti ’Igihe kiregereje, maze ibonekerwa iryo ari ryo ryose ryuzuzwe. 24 Ntihazongera kubaho ukundi amabonekerwa y’amafuti, cyangwa impanuro z’ibinyoma mu muryango wa Israheli, 25 kuko jyewe Uhoraho ibyo mvuze byose birangira bidatinze. Igihe mukiriho, mwa nyoko y’ibirara mweuwo ni Uhoraho ubivuze — ijambo nzaba navuze nzaryuzuza.’» 26 Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 27 «Mwana w’umuntu, dore umuryango wa Israheli uriho uravuga ngo: Ibyo uriya muntu abona nta bwo ari ibya vuba, arahanura ibizaba bitinze mu bihe bizaza. 28 None rero, babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nta jambo ryanjye rizongera gutinda — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko iryo mvuze rizataha.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda