Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibindi bicumuro bya Yeruzalemu

1 Nuko umwuka uranjyana ungeza ku irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ryerekera nyine iburasirazuba; ku rugi rw’iryo rembo hakaba hahagaze abantu makumyabiri na batanu. Muri bo mbona Yazanya mwene Azuru, na Pelatiyahu mwene Benayahu, abatware b’umuryango.

2 Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngabo abantu bagambirira gukora ikibi, bagakwiza inama mbi muri uyu mugi.

3 Baribwira bati ’Igihe se nticyaba cyegereje maze bakatwubakira andi mazu ! Umugi ni nk’inkono, naho twebwe tukaba nk’inyama ziyirimo.’

4 Ni cyo gituma rero, mwana w’umuntu, ugomba guhanura ibiberekeyeho.»

5 Nuko umwuka w’Uhoraho unsesekaraho, maze arambwira ati «Ngaho babwire uti ’Uhoraho avuze atya: Koko ni ko muvuga, muryango wa Israheli, kandi nzi n’ibitekerezo byanyu.

6 Abo mwica muri uyu mugi bakabije ubwinshi, kimwe n’abo mwararika ku mayira yose.

7 Ni yo mpamvu rero Nyagasani Uhoraho avuze atya: Abapfu mwujuje mu mugi ni bo nyama, umugi ukaba inkono; ariko mwebwe nkazawubavanamo.

8 Kubera ko mutinya inkota, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabateza inkota.

9 Nzabavana mu mugi mbagabize ibiganza by’abanyamahanga, maze mbacire urwo mukwiye.

10 Muzashirira ku nkota kandi mbacire urubakwiye ku butaka bwa Israheli nyirizina, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.

11 Uyu mugi ntuzigera ubabera inkono, nta n’ubwo muzawubamo inyama, ahubwo nzabacira urubakwiye ku butaka bwa Israheli,

12 bityo muzamenye ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amategeko yanjye n’imigenzo yanjye; ahubwo mugakurikiza imigenzereze y’amahanga abakikije.’»

13 Mu gihe nahanuraga rero, Pelatiyahu mwene Benayahu arapfa. Nuko nitura hasi nubamye, maze ntera hejuru mu ijwi riranguruye nti «Nyagasani Uhoraho, waba se ugiye gutsiratsiza agasigisigi ka Israheli?»


Isezerano rishya rigenewe abajyanywe bunyago

14 Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

15 «Mwana w’umuntu, abaturage ba Yeruzalemu barabwira buri muntu mu bavandimwe bawe, mu babyeyi bawe n’umuryango wose wa Israheli, bati ’Nimwigumire aho kure y’Uhoraho, iki gihugu ni twebwe cyahaweho umurage.’

16 Ni yo mpamvu itumye Nyagasani Uhoraho avuga atya: Ni koko nabigije kure yanjye mu mahanga, mbatatanyiriza mu bindi bihugu; ariko no muri ibyo bihugu sinaretse gutura muri mwe nk’igihe nari mu Ngoro yanjye.

17 Nuko rero ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nzabakorakoranya mbakuye mu mahanga, mbakoranyirize hamwe mbakuye mu bihugu mwatataniyemo, maze mbahe igihugu cya Israheli.

18 Muzakigarukamo, mugitsembemo ibiterashozi byose n’amahano yose.

19 Nzabaha umutima umwe, mbashyiremo umwuka mushya; nzavana mu mubiri wanyu umutima w’ibuye, mbashyiremo umutima wumva,

20 kugira ngo mugendere ku mategeko yanjye n’imigenzo yanjye kandi mubikurikize; maze muzambere umuryango, nanjye mbe Imana yanyu.

21 Naho ab’umutima ukihambiriye ku biterashozi byabo no ku mahano yabo, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzabibaryoza nkurikije imyifatire yabo.’»


Ikuzo ry’Uhoraho riva muri Yeruzalemu

22 Nuko abakerubimu bazamura amababa yabo, inziga na zo zijyana na bo n’ikuzo ry’Imana ya Israheli riguma hejuru yabo.

23 Hanyuma ikuzo ry’Uhoraho rihaguruka mu mugi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bwawo.

24 Nuko njyanwa n’umwuka kugera mu Bakalideya hafi y’abajyanywe bunyago; ibyo kandi biba mu ibonekerwa no mu mwuka w’Imana, maze ibyo nerekwaga kandi nari mbereye umuhamya birazimira.

25 Hanyuma ntekerereza abari barajyanywe bunyago ibyo Uhoraho yari yanyeretse byose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan