Ezekiyeli 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kane, mu mwaka wa mirongo itatu, nari ku nkombe y’uruzi rwa Kebari rwagati mu bari barajyanywe bunyago, nuko ijuru rirakinguka, ndabonekerwa. 2 Kuri uwo munsi wa gatanu nyine — hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini ajyanywe bunyago — 3 ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho. I. IHAMAGARWA RYA EZEKIYELI Ezekiyeli yerekwa «igare ry’Uhoraho » 4 Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. 5 Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu. 6 Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane. 7 Amaguru yabyo yari agororotse n’ibirenge bimeze nk’ibinono by’ibimasa, bikarabagirana nk’umuringa usennye. 8 Mu nsi y’amababa yabyo habonekaga ibiganza nk’iby’umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe n’imitwe yabyo. 9 Ayo mababa yabyo yari afatanye rimwe n’irindi, bikagenda ubudahindukira kimwe kiromboreje imbere yacyo. 10 Mu ruhanga rwabyo hasaga n’ah’umuntu, byose uko ari bine mu musaya w’iburyo bigasa n’intare, mu w’ibumoso bigasa n’ikimasa, uko ari bine kandi bikagira umutwe nk’uwa kagoma. 11 Amababa yabyo yari arambuye yerekeye hejuru, buri kinyabuzima gifite amababa abiri afatanye, n’andi abiri agitwikiriye; 12 buri kinyabuzima kikagenda kiromboreje imbere yacyo bigana aho umwuka ubyerekeje, kandi bikagenda ubudahindukira. 13 Ibyo binyabuzima nabibonaga bimeze nk’amafumba agurumana, agenda anyuranamo hagati yabyo, hakaba n’umucyo w’umuriro urabya; 14 ibinyabuzima bikagenda binyuranamo kandi bisa n’umurabyo. 15 Nuko ngo ndebe, mbona uruziga ku butaka, iruhande rw’ibyo binyabuzima uko ari bine. 16 Izo nziga zari zikoze mu ibuye ry’agaciro gakomeye. Zari zikoze kimwe kandi zisa, ku buryo wabonaga uruziga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi. 17 Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira. 18 Umuzenguruko wa buri ruziga ukaba mugari ku buryo buteye ubwoba, kandi izo nziga uko ari enye zikaba zizengurutsweho n’amaso. 19 Uko ibyo binyabuzima byagendaga, inziga na zo zaragendaga, byajya mu kirere na zo zikazamuka. 20 Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, zikajyanirana na byo mu kirere, kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga. 21 Iyo ibyo binyabuzima byagendaga izo nziga na zo zaragendaga, byahagarara na zo zigahagarara, byajya mu kirere na zo zikazamuka; kuko umwuka w’ibinyabuzima wari muri izo nziga. 22 Ku mutwe w’ibinyabuzima hari harambuyeho ikintu kimeze nk’igisenge, kikabengerana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, gitwikiriye imitwe yabyo; 23 naho mu nsi y’icyo gisenge ni ho amababa yabyo yari aramburiye, rimwe rirebana n’irindi; buri kinyabuzima kikagira n’amababa abiri agitwikiriye. 24 Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari, iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba. 25 Humvikanaga rero urusaku rwinshi, ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima. 26 Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye, gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami, hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu. 27 Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no mu nsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa; 28 urwo rumuri rugasa kandi n’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga mbese n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye, maze numva ijwi ryavugaga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda