Amosi 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbonekerwa rya gatanu: isenywa ry’urusengero 1 Nuko mbona Nyagasani ahagaze ku rutambiro, avuga ati «Kubita inkingi yo ku muryango, inkomanizo zizanyeganyega; byose bisenyukire ku bari imbere bose, naho abasigaye nzabicisha inkota; nta n’umwe uzashobora guhunga, nta n’umwe uzacika ku icumu. 2 Nibanarwanira kujya iku zimu, ikiganza cyanjye kizabavanamo; nibanazamuka mu ijuru, nzabakonkoborayo. 3 Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka kibarye. 4 Nibitegeza abanzi babo ngo babagire imbohe, nzabategeza inkota ibicire aho. Nzabagenzaho ijisho, atari icyiza mbashakira ahubwo ari ikibi.» Uhoraho, Umutegetsi w’isi n’ijuru 5 Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega, n’abayituye bagacura imiborogo; uko yakabaye iratutumba nk’uruzi, ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri. 6 Ni we wubaka ingazi mu ijuru, akubaka igisenge cye hejuru y’isi. Ni we ukorakoranya amazi yo mu nyanja, akayasuka ku isi. Uhoraho ni ryo zina rye. Igihano cy’abakosheje 7 Ku bwanjye, mumeze nk’Abanyakushi, bana ba Israheli, uwo ni Uhoraho ubivuze. Si jyewe se wazamuye Israheli nkayivana mu gihugu cya Misiri, Abafilisiti nkabavana muri Kafutori, n’abo muri Aramu nkabavana i Kiri?» 8 Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe, ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 9 Ni koko, ngiye gutanga amategeko : mu mahanga yose ngiye kujegeza inzu ya Israheli, nk’uko bazunguza urutaro bagosora, ntihagire imbuto nzima n’imwe igwa hasi. 10 Abanyabyaha bo mu muryango wanjye bose bazicishwa inkota, bo bavuga bati «Ntuzatwegereze ikibi, ntuzatume kidushyikira.» Israheli izabyuka 11 Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera, 12 ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye. Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora. 13 Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane, umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba, divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame. 14 Nzagarura umuryango wanjye Israheli, bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo, bazahinge imizabibu bayinywemo divayi, bahinge imirima maze barye ibyezemo, 15 nzabagarura iwabo bakomere, ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye. Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda